Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026, hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ‘Transparency International’ bugaragaza ko u Rwanda rwitwaye neza mu bipimo byo kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa gatatu rusangiye na Botswana muri Afurika, ruzamutseho 1% kuko rwavuye ku manota 57% rugera ku manota 58%.
Ku rwego rw’isi, rwazamutseho imyanya ibiri, ruva ku mwanya wa 43 rugera ku wa 41. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 182 byo hirya no hino ku isi.

I Kigali hatangarijwe ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa
Ku isonga ry’uru rutonde haza igihugu cya Danemark gifite amanota 89%, gikurikirwa na Finland ifite amanota 88%. Muri Afurika, Seychelles ni yo iyoboye ibindi bihugu ifite amanota 68%. Uru rutonde rugaragaza kandi ko Somalia na Sudani y’Epfo biri ku mwanya wa nyuma, buri gihugu gifite amanota 9%.
Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda akaba n’Umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’isi, yagarutse ku mpamvu nyamukuru yatumye u Rwanda ruza mu myanya ya mbere. Yavuze ko byatewe n’imbaraga zikomeye igihugu cyashyize mu guhashya ruswa.
Yagize ati: “Twebwe nk’abakozi ndetse n’abagize inama ku rwego rw’isi, nta ruhare twagize mu kuzamura u Rwanda kuri uru rutonde, ahubwo byatewe n’imbaraga igihugu cyashyize mu kurwanya ruswa, hiyongeraho n’ubukangurambaga bwo kugaragaza inzitizi zituma habaho abakira n’abatanga ruswa.”

Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, akaba n’Umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’isi
Yongeyeho ko inzego zose bireba, haba iza Leta ndetse n’izigenga, zagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda ruzamuka kuri uru rutonde. Yashimangiye kandi ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda ruzarusheho kugera ku myanya y’imbere binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta n’izigenga.
Umuvunyi Mukuru, Hon. Nirere Madeleine, yavuze ko icyifuzo gihari ari uko u Rwanda rwaza ku mwanya wa mbere. Yasobanuye ko ikoranabuhanga ryagize uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kizamuka kuri uru rutonde.
Yakomeje agira ati: “U Rwanda turifuza ko abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku byerekeye ruswa, kugira ngo babe abafatanyabikorwa bacu, kuko na byo biri mu bituma igihugu cyacu kirushaho kuza imbere kuri uru rutonde.”
Ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa, yagaragaje ko umunyamakuru akwiye gutangaza inkuru atitaye ku wo ireba, ashingiye ku kuri. Yashishikarije abanyamakuru gukora inkuru zicukumbuye, avuga ko hari imirongo myinshi yo gutanga amakuru, hari inzego zishinzwe kurengera abatanga amakuru, ndetse n’amategeko arengera abatanga amakuru mu gihe babikoze mu kuri, kabone n’iyo byabagiraho ingaruka.

Hon. Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru
Yongeyeho ati: “Turimo dutera imbere, ariko ntituragera aho twifuza. Umunyamakuru agomba guhabwa uburenganzira bwo kugera aho hose hakenewe, kugira ngo avuganire abatishoboye n’abatagira kivugira.”
Intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ruswa ni igihamya cy’imbaraga zashyizwe mu miyoborere myiza, ubufatanye bw’inzego za Leta n’izigenga, ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Nubwo hari aho rumaze kugera hashimishije, abayobozi bagaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo gukomeza kunoza serivisi, imikorere n’imyumvire ya buri wese. Gukomeza gukorana, gutanga amakuru ku kuri no gushyigikira inkuru zicukumbuye ni byo bizatuma u Rwanda rurushaho kugera ku ntego yo kuba mu bihugu bya mbere ku isi mu guhashya ruswa.
