Mu gihe Abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwinubira ibura ry’amashanyarazi rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), yongeye guteguza ko hari ibice bizagaragaramo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bihe bitandukanye guhera kuri uyu wa Mbere tariki 09 kugeza ku ya 17 Gashyantare.
Byatangajwe n’Ubuyobozo bwa REG mu itangazo bwashyize hanze, buvuga ko umuriro uzabura bitewe n’uko hazaba hari gukorwa ibikorwa byo kwagura no gusana imiyoboro yayo.
REG yagize iyi: “Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu turere, hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’Imirenge iri muri iri tangazo hagati y’itariki ya 9-17/02/2026.”
Iri tangazo rigaragaza Imirenge yo mu turere tunyuranye izagaragaramo ibura ry’umuriro ndetse n’iminsi n’amasaha rizaberaho, aho nko kuri uyu munsi wa mbere tariki 09 Gashyantare, umuriro ubura mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ibiri yo muri Kicukiro, itanu yo mu Karere ka Nyabihu, na 11 yo mu Karere ka Ngororero.
Kuri uyu munsi kandi, umuriro urabura mu bice bimwe byo mu mirenge umunani yo mu Karere ka Muhanga, mu murenge umwe wo muri Rutsiro, mu Karere ka Rubavu ubure muri bimwe mu bice byo mu mirenge 10, ndetse no muri Musanze, ubure mu mirenge irindwi.
Ibura ry’umuriro rizabaho mu gihe cy’iminsi irindwi, aho ku munsi wa nyuma, tariki 17 Gashyantare, rizagaragara muri bimwe mu bice byo mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Kicukiro, ndetse no mu murenge umwe wo mu Karere ka Nyarugenge.
