IFAK yahimbaje Umunsi wa Mutagatifu Yohani Bosiko, inizihiza imyaka 62 imaze ibayeho

Ku wa Gatandatu taliki ya 07 Gahyantare 2026, Ishuri ryisumbuye ryigenga rya IFAK Don Bosco riherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ryahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosiko, igikorwa cyahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 iri shuri rimaze ritanga uburezi mu Rwanda.

Uyu muhango wabaye umwanya wo kuzirikana amateka y’iri shuri, umusanzu waryo mu burezi, no kongera kwibutsa indangagaciro zishingiye ku burere bwa gikirisitu n’ubumuntu.

IFAK yashinzwe mu mwaka wa 1964 n’Umuryango w’Abasaliziyani, igamije gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro za Mutagatifu Yohani Bosiko. Amb. Prof. Nsengimana Joseph, umwe mu batangiranye n’iri shuri mu 1964, yavuze ko IFAK yabaye ishuri ryubakiye ku ntego yo kurera umuntu wuzuye, atari uwiga amasomo gusa.

Amb. Prof. Nsengimana Joseph, umwe mu batangiranye na IFAK mu 1964

Yagize ati: “Twashakaga ishuri ryigisha ubumenyi ariko rikareba no ku mutima w’umunyeshuri, ku myitwarire ye no ku ndangagaciro zamufasha kuba umuturage mwiza w’igihugu. Muri iri shuri nahavanye urukundo rw’abarezi kuko babanaga n’abana kandi ubona babakunze ku buryo natwe twabikuranye bituma tugira uburere natwe duha abacu.”

Mu rugendo rw’imyaka 62, IFAK yizeho abanyeshuri benshi bagize uruhare mu nzego zitandukanye z’igihugu. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cleophas Barore, wize muri IFAK kuva mu mwaka 1985, yavuze ko iri shuri ryamubereye umusingi w’ubuzima bwe bw’umwuga.

Yagize ati: “IFAK yanyigishije gukunda ukuri, kubaha inshingano no gukorera igihugu n’umutima wose. Izi ndangagaciro ni zo zambereye inkingi mu mwuga wanjye w’itangazamakuru.”

Yongeyeho ko ashima Imana kubwo gukoresha umugaragu wayo akabafasha kugira icyerecyezo cyiza cy’ubuzima

Ati: “Ndashima Imana ndetse n’umusaserodoti yakoresheje Don Bosco ikamushyiramo umutima wo gukunda urubyiruko n’umutima wo kwita cyane cyane ku buzima bw’abakiri bato kandi bo mu ngeri zitandukanye by’umwihariko bo mu miryango idafite amikoro menshi”

Abanyeshuri biga muri IFAK uyu munsi na bo bagaragaza ko bakomeje gusigasira umurage w’iri shuri. Gitungwa Abe Bega yavuze ko IFAK imutoza indangagaciro za gikirisitu n’imyitwarire iboneye.

Ati: “Aha twigishwa kuba abantu bubaha abandi, bakunda umurimo kandi bagaharanira gukora neza ibyo bashinzwe.” Naho Ingabire Jean Racine we yashimangiye ko uburere ahabwa bumufasha gukunda igihugu no gutekereza ku ruhare azagira ejo hazaza, ati: “IFAK itwigisha gukunda igihugu no kwiyumvamo ko natwe tuzagira icyo tugikorera.”

Umuyobozi w’Ishuri rya IFAK Kimihurura, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko kwizihiza imyaka 62 ari umwanya wo kureba aho ishuri rigeze n’icyerekezo cyaryo mu bihe biri imbere.

Yagize ati: “IFAK ikomeje kwiyemeza gutanga uburezi buhuza ubumenyi, uburere n’indangagaciro, hagamijwe kurera urubyiruko ruzubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”

Padiri Jean Bosco Ntirenganya, Umuyobozi w’Ishuri rya IFAK Kimihurura

Umuyobozi w’Umuryango w’Abasaliziyani mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Rev. Fr. Gabriel Ngendakuryayo na we yagarutse ku murage wa Mutagatifu Yohani Bosiko, avuga ko iyo filozofiya igifite umumaro ukomeye muri iki gihe.

Yagize ati: “Uburere bwa Yohani Bosiko buracyafite igisobanuro gikomeye kuko bwubaka urubyiruko rufite umutima, ubwenge n’ubushake bwo gukorera abandi.”

Yongeyeho ko bazakomeza kurera abana uko bashoboye kugira ngo umwana uwo ari we wese agere kucyo yifuza kuba cyo mu buzima bwe.

Rev. Fr. Gabriel Ngendakuryayo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abasaliziyani mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Ati: “Abana tugerageza kubarera neza tutabahutaza nkuko Don Bosco yabiduhayeho umurage kandi tukagerageza uko dushoboye kugira ngo umwana uwo ariwe wese agere kucyo yifuza kuba cyo mu buzima bwe”

Ibi birori byanabaye n’umwanya wo kongera gushimangira uruhare IFAK yagize mu gutegura abayobozi, abanyamwuga n’abaturage bagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’imyaka 62 y’urugendo, IFAK Kimihurura ikomeje kuba inkingi y’uburezi bufite ireme n’uburere bushingiye ku ndangagaciro. Mu murage wa Mutagatifu Yohani Bosiko, ikaba ikomeje kwiyemeza gukorera u Rwanda binyuze mu kurera urubyiruko rufite icyerekezo n’urukundo rw’igihugu.

Abanyeshuri ba IFAK Kimihurura mu birori byo kwizihiza Mutagatifu Yohani Bosiko ndetse n’imyaka 62 iri shuri rimaze rishinzwe