Mu iburanisha ry’ibanze ry’urubanza rw’iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, ubushinjacyaha bwashinje uwahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, Duane “Keffe D” Davis, kuba ari we wateguye igitero cyaguyemo uyu muraperi mu 1996.
Abatangabuhamya basubije inteko y’abacamanza mu myaka 30 ishize, basobanura uko byari byifashe mu ijoro ryo muri Nzeri 1996, ubwo Tupac yaraswaga i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubushinjacyaha buvuga ko Davis ari we wateguye igitero cyo kurasa Tupac ari mu modoka, mu rwego rwo kwihorera nyuma y’amakimbirane yari hagati y’udutsiko tw’abagizi ba nabi twari dufite uruhare rukomeye muri muzika ya Hip-hop yo mu myaka ya 1990 muri Amerika.
Abashinjacyaha kandi bagaragaje ko kutizerana hagati y’abaturage n’abapolisi byatumye abantu benshi batanga amakuru make ku byabaye muri iryo joro. Ibi ngo byagize uruhare mu gutuma iperereza ku rupfu rwa Tupac ritinda imyaka isaga 25.
Davis, ubu ufite imyaka 63, ni we muntu wenyine ushinjwa ku mugaragaro kugira uruhare mu iyicwa rya Tupac Shakur.
Nubwo ubushinjacyaha bwemera ko Davis atari we warashe isasu ryahitanye Tupac, buvuga ko ari we wateguye kandi akayobora igitero.
Davis ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rwa Tupac.
Mu ijambo ry’ibanze, umushinjacyaha mukuru wungirije w’akarere, Binu Palal, yagaragaje Davis nk’umuyobozi w’itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje igitabo kivuga ku buzima bwa Davis, aho bivugwa ko yasobanuye mu buryo burambuye ibyabaye mu ijoro Tupac yarasiwemo.
Palal yabwiye inteko y’abacamanza ati: “Tugomba kubisobanukirwa neza, Duane Davis ntabwo ari we warashe Tupac. Ariko ni we wateguye icyo gitero kugira ngo yihorere nyuma yo gukubitwa k’umwishywa we.”
Yongeyeho ko igitangaje ari uko zimwe mu nkuru z’ingenzi ku byabaye muri iryo joro zishobora guturuka kuri Davis ubwe.
Umwanditsi: Umutesi Josiane
