Rwanda Varsity League: ICK yatsinze Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Ikipe y’abakobwa ya Basketball y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yatsinzi iya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda amanota 21- kuri 17 mu mikino y’amashuri makuru na kaminuza (Rwanda Varsity League)

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2026, ku isaha ya saa 14:00,  umukino wabereye ku kibuga cya RP Huye.

Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n’ubushake bwo gutsinda. Agace ka mbere, karangiye amakipe yombi anganya amanota 2 kuri2, bigaragaza ko umukino warimo ishyaka ku mpande zombi. Mu gace ka kabiri , ICK yabonye amanota menshi kurusha CUR, igira 9 kuri 2, bigizwemo uruhare cyane na Sindikubwabo Marie Ange bituma ijya mu karuhuko ifite icyizere cyo gutsinda umukino.

Nyuma y’ikiruhuko, mu gace ka gatatu, CUR yagerageje gutsinda, itsinda amanota 7–2, igabanya ikinyuranyo cy’amanota. Icyakora mu gace ka kane, ICK yongeye kugaragaza ubunararibonye n’imikinire myiza guhererekanya umupira kwa Mukanoheri Janviere na kapiteni Igiraneza Stella Bonnette, byatunye ICK itsinda 8 kuri 6, ihita ishimangira intsinzi yayo, kuko umukino warangiye ICK itsinze CUR amanota 21 kuri 17.

Umutaza Kwizera Frederic watozaga ikipe ya ICK yashimiye abakinnyi be uko bitwaye anabasaba gukomeza mu murongo mwiza wa kwitwara neza kugirango n’imikino isigaye bazayitsinde.

Iyi ntsinzi yahaye ICK amanota y’ingenzi muri iri rushanwa, binayitera imbaraga mu rugendo ikomeje rwo  kwitegura imikino iri imbere igamije kongera imbaraga mu mikino ikurikira.

Ikipe y’abakobwa ya Basketball ya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Uyu mukino wari uwa kabiri ICK yakinnye kuri uyu munsi, kuko ku i saa 11:00 yabanje gukina na kaminuza ya Kibogora, warangiye itsinzwe amanota 78 kuri 20.

Ikipe ya ICK yakinnye umukino wa mbere

Ikipe ya Kaminuza ya Kibogora