Inganji z’Umuco za ICK zatsindiye igihembo mu marushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi

Itorero Inganji z’Umuco ry’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi ryegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, rihabwa igihembo cya miliyoni ndetse rihita ribona tike yo gukomeza muri aya marushanwa ku rwego rw’igihugu.

Aya marushanwa yasorijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026, yari ahatanyemo amashuri makuru na kaminuza bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni amarushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu rwego rwo guteza imbere no gukuza umuco nyarwanda, no gushyigikira impano z’urubyiruko.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko aya marushanwa agamije guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza impano zarwo, cyane cyane urwigira mu mashuri makuru na kaminuza.

Yagize ati: “Twatumagaho ababyinyi bakaza mu Rukerereza ukazongera kubabona mu Nganzo ngari, turavuga ngo ariko ntakuntu twajya gushaka n’urundi rubyiruko rushobora kuba rufite impano ariko rudafite aho ruzigaragariza kubera nta mahirwe rwabonye. Dufata icyemezo cyuko twazahera muri za kaminuza.”

Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Minisitiri Utumatwishima kandi yasabye uru rubyiruko gukoresha neza impano zabo, ku buryo zizagera aho zibabyarira inyungu mu buryo bw’amafaranga.

Umwe mu bagize itorero Inganji z’Umuco rya ICK, Uwiduhaye Adeline, yabwiye ICK News ko intsinzi bagize ari ishema rikomeye ku ishuri ryabo, anagaragaza ko biteguye kurushaho kwitwara neza ku rwego rw’igihugu.

Ati:
“Gutsinda ni ishema rikomeye ku ishuri ryacu rya ICK. Tubonye umwanya wa kabiri, kandi dufite icyizere ko no ku rwego rw’igihugu tuzitwara neza.”

Umutoza w’imbyino gakondo n’ubusizi mu itorero Inganji z’Umuco rya ICK, Umugwaneza Adeline yijeje ko bagiye kongera imbaraga mu myiteguro, bakosora ahagaragaye intege nke kugira ngo bazitware neza kurushaho ku rwego rw’igihugu.

Ati: “Icyo twakwizeza ubuyobozi bwa ICK ni uko tugiye gukosora ibyo twagaragarijwe n’abandi n’ibyo natwe twabonye tugomba kunoza, kugira ngo ku rwego rw’igihugu tuzaze mu myanya ya mbere.”

Muri iki cyiciro cy’Intara y’Amajyepfo, hitabiriye amashuri makuru na kaminuza ane. Itorero Inganji z’Umuco rya ICK ryabaye irya kabiri n’amanota 73.5%, rihabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ryakurikiye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yabaye iya mbere n’amanota 82.3% n’igihembo cya miliyoni imwe n’igice. Aya mashuri yombi ni yo yatsindiye gukomeza ku rwego rw’igihugu.

Itorero Inganji z’Umuco rya ICK ryegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo

Itorero Inganji z’Umuco ryahembwe miliyoni imwe y’amafaranga nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri