Muhanga: Ababyeyi bishimiye uko abanyeshuri b’Ishuri Ryigenga Ahazaza batsinze ibizami bya ‘Cambridge’ muri  2026

Ababyeyi barerera ku Ishuri Ryigenga Ahazaza (Ahazaza Independent School) ryo mu Mujyi wa Muhanga, bavuga ko kuba iri shuri rikoresha integanyanyigisho y’u Rwanda n’iya Cambridge bifasha abana kubona ubumenyi bubategurira guhangana ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 abanyeshuri 47 bo mu mwaka wa gatandatu ni bo bakoze ibizamini bya Cambridge, aho bakoze ibizamini mu masomo atatu ari yo Icyongereza, Imibare na Siyansi. Muri bo, 5 batsinze amwe mu masomo babajijwe 100 % harimo batatu bagize 50/50 muri Siyansi, umwe wagize 50/50 mu Cyongereza, n’undi wagize 50/50 mu Mibare.

Uwambere mu masomo yose uko ari atatu ateranye afite 142/150 ni ukuvuga 94.67 %. Abanyeshuri 18 kuri 47 bagize hejuru ya 80%, 13 bafite hagati ya 70 na 80%.  9 bafite hagati ya 60 na 70% naho 7 bafite hagati ya 50 na 60%. Nta munyeshuri n’umwe watsinzwe kuko uwanyuma afite 76/150 angana na 50.66% mu masomo yose ateranye uko ari atatu.

Ishuri rya Ahazaza riherereye mu Mujyi wa Muhanga, kandi rikaba rizwiho kugira umusaruro mwiza mu myigire y’abanyeshuri, by’umwihariko mu banyeshuri barangiza amashuri abanza.

Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko bishimira umusaruro babona ku bana babo, aho batsinda ibizamini bya Leta ku rwego rushimishije ndetse bakagira n’amahirwe yo gukora ibizamini mpuzamahanga bya Cambridge.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na ICK News bahamya ko kuba abana biga hakoreshejwe integanyanyigisho y’u Rwanda ndetse n’iya Cambridge bibafasha kwagura ubumenyi no kugira ubushobozi bwo guhangana n’abandi banyeshuri ku rwego mpuzamahanga.

Emmanuel Niyonzima, ufite umwana wakoze ibizamini bya Cambridge biheruka gukorwa muri Gicurasi 2026, avuga ko iyi gahunda y’imyigire ifasha abana kubona ubumenyi bwagutse ndetse ikabongerera amahirwe yo gukomeza amashuri mu bigo by’amahanga.

Emmanuel Niyonzima, umubyeyi urerera muri Ishuri Ryigenga Ahazaza

Agira ati “Kwiga muri iyi sisitemu ni byiza kubera ko byongerera abana ubumenyi, bikaba binabongerera amahirwe yo kuba bakiga mu mashuri meza yo mu mahanga.”

Celine Mugwaneza na we avuga ko yishimiye cyane kuba umwana we yaratsinze ikizamini cya Cambridge.

Ati “Ibi bitwereka ko umuntu aba atavunikira ubusa. Ni byo byifuzo tuba dufite ko umwana yiga neza kandi agatsinda. Ni ibintu bidutera imbaraga zo gukomeza gushyiramo ubushobozi bwose dufite kugira ngo n’abavandimwe be bige neza.”

Akomeza agira ati “Kuba abana bacu biga muri sisitemu y’u Rwanda ndetse n’iya Cambridge, tubona bibafasha gufunguka mu mutwe. Abana biga Ahazaza barakora cyane, ibyo bikabafasha kugira ubushobozi bwo gutekereza, bityo bakamenya ibintu byinshi.”

Yongeyeho ati “Iyo urebye umwana wiga muri Ahazaza, kubera kwiga muri sisitemu ya Cambridge, ubona ko afite itandukaniro rigaragara n’abandi biga mu nteganyanyigisho yo mu Rwanda gusa.”

Ibi kandi abihurizaho n’undi mubyeyi witwa Yvone Ucyeye, uvuga ko uburyo bw’imyigire bukoreshwa muri Cambridge bufasha abana gutekereza no gufunguka mu mutwe.

Ati “Umwana wiga muri iyi sisitemu bimufasha gufunguka mu mutwe no gutekereza byihuse.”

Abanyeshuri 47 nibo bakoze ibizami bya ‘Cambridge’

Rugwiro Alain Thierry ni umwe mu banyeshuri batsinze  neza ibizamini bya Cambridge. Avuga ko kwiga cyane, afashijwe n’abarezi, ari byo byamufashije kwitwara neza mu bizamini.

Ati “Turiga cyane, dusoma ibitabo byinshi bya Cambridge kandi n’abarimu bakadufasha cyane.”

Akomeza ashishikariza abanyeshuri bagenzi be batarakora ibizamini bya Cambridge gukomeza kwiga cyane no gushyiramo imbaraga kugira ngo na bo bazabashe gutsinda.

Ku ruhande rw’abarezi, bavuga ko kimwe mu by’ingenzi bibafasha gutegura abanyeshuri batsinda muri sisitemu ya Cambridge ari ukubaha umwanya wo gutekereza no gukoresha ubumenyi bafite, aho kubigisha gusa ibintu byo gufata mu mutwe.

Umurezi witwa  Fidèle Uwihoreye avuga ko integanyanyigisho ya Cambridge ikubiyemo uburyo butandukanye bwo kwigisha, burimo no guteza imbere ubushobozi bw’umwana bwo gutekereza.

Fidèle Uwihoreye, umurezi mu shuri Ryigenga Ahazaza

Agira ati “Muri Cambridge habamo ibice bitandukanye byo kwigisha, harimo n’icyo gutekereza. Rero guha umwanya umwana wo gutekereza biri mu bibafasha gutsinda neza.”

François Hamenyemana, uyobora Ishuri rya Ahazaza, avuga ko bishimira umusaruro abanyeshuri bagize mu bizamini bya Cambridge muri uyu mwaka wa 2026, aho asobanura ko barengeje impuzandengo isabwa ku rwegorw’isi.

Ati “Twishimiye amanota abana bacu bagize kubera ko banarengeje impuzandengo ya Cambridge. Iyo tugereranyije n’andi mashuri ya Cambridge ku Isi, tukabona dufite umwanya mwiza, biradushimisha cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko gukora cyane kw’abanyeshuri n’abarimu babo, ndetse n’ubufatanye hagati y’ishuri n’ababyeyi, ari byo shingiro ry’umusaruro mwiza.

François Hamenyemana, Umuyobozi w’Ishuri Ryigenga Ahazaza

Ati “Ntitureka ngo abana bakore bonyine, ahubwo twese turafatanya, guhera ku buyobozi kugeza ku babyeyi. Tugirana inama nyinshi n’ababyeyi, ntacyo dukora tutaberetse, kandi n’ibyo tugezeho turabibereka.”

Ahazaza iteganya gutangiza amashuri yisumbuye ya Cambridge

Nubwo ababyeyi bashima uburyo bwa Cambridge abana babo bigamo, bagaragaza impungenge z’uko iyo barangije amashuri abanza, benshi bakomeza amashuri yisumbuye mu bigo bidakoresha iyo nteganyanyigisho, bikaba bishobora gutuma abana bagorwa no gukomeza gukurikira uburyo bari basanzwe bigamo.

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Ahazaza buvuga ko bwumvise izo mpungenge, ndetse ko buri gutegura gutangiza amashuri yisumbuye azigisha hakurikijwe integanyanyigisho ya Cambridge.

Umuyobozi w’Ishuri Hamenyemana avuga ko bafite gahunda yo gutangiza ayo mashuri mu mwaka wa 2027.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo mu kwezi kwa Nzeri 2027 tuzabe dutangiye ishuri ry’isumbuye rya Cambridge.”

Yongeyeho ati “Inyigo yo kubaka ishuri rizigwamo yarakozwe. Igisigaye ni ugutangira kubaka, kandi bizatangira vuba.”

Uyu muyobozi kandi yashishikarije ababyeyi bifuza guha abana babo ubumenyi bugezweho kugana Ishuri rya Ahazaza.

Ati “Ishuri ryashinzwe mu Karere ka Muhanga kugira ngo hatazagira umubyeyi ukeneye ishuri ryiza bizasaba kwimuka ngo ajye i Kigali. Ababyeyi bose bifuza uburezi bwiza tubashishikariza kugana ishuri ryacu.”