Muhanga: Gahunda y’Intore mu Biruhuko yitezweho kurinda abana ibishuko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH) bwatangije ku mugaragaro gahunda y’Intore mu Biruhuko, igamije gufasha abana n’urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, kubarinda ibishuko no kubatoza indangagaciro zibafasha kuba abaturage bazima.

Iyi gahunda ihuza abana n’urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, ikabafasha gukomeza kwigishwa indangagaciro nyarwanda, guteza imbere impano zabo no kwirinda ingeso mbi zishobora kubangiriza ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko iyi gahunda isanzwe iba buri mwaka mu biruhuko bikuru, igamije kurinda abana kujya mu bikorwa bibangiriza ubuzima no kubafasha gukoresha neza igihe bafite batiga.

Yagize ati “Iyi gahunda ntabwo ari nshya. Buri mwaka iyo amashuri arangiye, igihugu gishyiraho uburyo bwo gukomeza kwita ku bana n’urubyiruko kugira ngo barindwe icyabahutaza, banongererwe ubumenyi n’indangagaciro zizabafasha kuba Abanyarwanda beza.”

Meya Kayitare yavuze ko muri uyu mwaka gahunda izakorerwa kuri site 65 hirya no hino mu Karere ka Muhanga, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abana barenga ibihumbi 20 bafite hagati y’imyaka 10 na 20.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Yasobanuye ko abazayitabira bazigishwa indangagaciro nyarwanda, isuku n’isukura, gukunda igihugu, gukunda ishuri no kubungabunga ubuzima, banahabwe umwanya wo kugaragaza no guteza imbere impano bafite zirimo siporo, umuziki, kubyina n’ubundi buhanzi.

Ati “Turifuza ko abana bazarangiza iyi gahunda bungutse ubumenyi, bafite indangagaciro zikomeye kandi impano zabo zaragaragaye ndetse zigakomeza gushyigikirwa kugira ngo zibafashe no mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.”

Yanashishikarije abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukorana bya hafi kugira ngo abana bose bitabire iyi gahunda. Yibukije ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Imyitwarire myiza, ubuzima bwiza,” isaba abana gufata ibyemezo byiza, kwirinda ibishuko no kubaho bakurikiza indangagaciro nziza.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi muri uwo muhango, Kamasoni Alice, yavuze ko gahunda y’Intore mu biruhuko yashyizweho nyuma yo kubona ko igihe kinini abana bamara batiga gishobora kubashyira mu byago byo kujya mu ngeso mbi zirimo ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga, inda zidateganyijwe no gukoresha nabi ikoranabuhanga.

Meya Kayitare Jacqueline (ibumoso), Kamasoni Alice (iburyo)

Ati “Intego y’iyi gahunda ni ukurinda abana ubuzererezi, kubigisha indangagaciro nyarwanda no kubafasha gukura bafite imyitwarire myiza. Iyo umwana abonye ibyo ahugiramo hamwe na bagenzi be, bimurinda kujya mu bikorwa bishobora kwangiza ubuzima bwe.”

Yakomeje avuga ko umusaruro w’iyi gahunda umaze kugaragara, kuko abarimu, ababyeyi n’inzego z’ubuyobozi bagaragaza ko abana bayitabiriye basubira ku ishuri bafite imyitwarire myiza, bakarushaho gukunda umurimo no kubahiriza inshingano zabo.

Abana bitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda bavuga ko bayitezeho kubungura ubumenyi, indangagaciro no guteza imbere impano zabo.

Isimbi Teta, wo mu Kagari ka Remera, yavuze ko yishimiye kuyitabira kuko izamufasha gukura afite indangagaciro nziza.

Yabwiye ICK News ati “Twishimiye ko ibyo tuzigira hano bizadufasha no mu buzima busanzwe. Tuziga kubahana, gukunda igihugu no kwirinda ibishobora kutwangiriza ejo hazaza.”

Niyogisubizo Prince yavuze ko iyi gahunda ituma abana bamenyana, bagasabana kandi bakagira umwanya wo kwiga ibintu bishya.

Ati “Aha ntabwo tuba twicaye gusa. Dukina imikino itandukanye, tuganira n’abatoza kandi tukiga ibintu byinshi bizadufasha kuba abaturage beza mu gihe kiri imbere. Niteguye kwitabira gahunda yose.”

Ku ruhande rwa Imfurayase Samuel, umwe mu bamaze imyaka bitabira Intore mu Biruhuko, yavuze ko ari yo yamufashije kuvumbura impano atari azi ko afite.

Yagize ati “Mbere sinari nzi gucuranga cyangwa gushushanya. Ni muri iyi gahunda nabivumbuyemo, abatoza barabimfasha ndabikunda cyane. Ubu nshobora gushushanya amashusho atandukanye.”

Gahunda y’Intore mu Biruhuko yatangiye ku wa 24 Nyakanga ikazasozwa ku wa 28 Kanama 2026. Biteganyijwe ko izafasha urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko binyuze mu mahugurwa n’ibikorwa bitandukanye biyobowe n’abatoza babihuguriwe.