Umuryango Imbuto Foundation watangije ku mugaragaro gahunda ya ‘Imbuto Hubs’, igamije kwegereza abaturage serivisi zifasha abana, urubyiruko n’imiryango muri rusange kuzamura imibereho myiza no kwihutisha iterambere.
Imbuto Hub ya mbere yafunguwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ikaba ari imwe mu bikorwa by’ingenzi byatangijwe mu kwizihiza imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ishinzwe.
Uyu mushinga ugamije guhuriza hamwe serivisi zitandukanye zifasha abantu mu byiciro byose by’ubuzima, kuva ku mwana muto kugeza ku mubyeyi.
Iki kigo cyubatswe gifite ibikorwa remezo birimo ibibuga bya siporo, isomero, ahabera imyidagaduro, ahagenewe kungurana ibitekerezo, ahafasha urubyiruko guhanga udushya ndetse n’ibiro bitangirwamo ubujyanama ku mishinga n’ubucuruzi.
Hazajya hanatangwa amahugurwa y’imyuga irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, gusoma no kwandika ku batabashije kubyiga, hamwe n’indi myuga izashingira ku bikenewe n’abaturage bo muri buri gace.
Abateguye uyu mushinga bavuga ko serivisi zizajya zitangirwa muri Imbuto Hubs zizajya zihinduka bitewe n’ibibazo n’ibikenewe n’abaturage bo mu turere zizubakwamo, kugira ngo buri kigo gitange ibisubizo bihuye n’aho giherereye.
Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Imbuto Hubs ari icyiciro gishya Imbuto Foundation itangiye kigamije kwegera abaturage no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere.

Yagize ati “Uyu munsi ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa. Turi hano kubiba indi mbuto, imbuto y’icyiciro gishya kizafasha kwegera abaturage kurushaho, guha urubyiruko amahirwe no gutuma impano zarwo zibona urubuga rwo gukura. Turifuza kubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.”
Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko filozofiya ya Imbuto Foundation ishingiye ku kwemera ko buri muntu ari nk’urubuto rushobora gukura neza iyo ruhawe uburezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe.
Ati: “Niwitegereza neza, urugendo rwose rukomeye rutangirira ku ntambwe imwe. Inzu yubakwa ibuye ku rindi, igiti na cyo gitangira ari urubuto ruto. Iyo urwo rubuto rwitaweho rukavomerwa kandi rugahabwa urumuri, rurakura rukaba igiti gikomeye. Ni yo filozofiya idushishikariza kwizera ko buri muntu ashobora gutera imbere.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu hatekerejwe gahunda ya Imbuto Hub ihuriza hamwe serivisi zikenewe kugira ngo abana n’urubyiruko babashe gukura neza no kugera ku ntego zabo.
Ati “Twemera ko buri muntu ari urubuto. Iyo ahawe iby’ingenzi birimo uburezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe, ashobora gukura neza agahindura umuryango we ndetse n’igihugu. Imbuto Hub si inkuta gusa, ni urugo ruhuza serivisi zose umuntu akenera kuva akiri umwana, akuze kugeza abaye umubyeyi.”
Yavuze kandi ko Bugesera yatoranyijwe kubera ko ari akarere kagaragaza ishusho y’u Rwanda rufite icyerekezo cy’iterambere, agaragaza ko intego ari uko buri mwana agira amahirwe angana n’ay’undi, aho yaba avukiye hose.
Yanashishikarije abana n’urubyiruko gukoresha neza amahirwe bahawe agira ati:”Mufite amahirwe menshi ibisekuru byababanjirije bitigeze bigira. Ariko ayo mahirwe azagira icyo abamarira ari uko muyakoresheje neza. Mugire amatsiko yo kwiga no kumenya byinshi, mugire umuco wo gukora cyane, ariko mukore mufite intego kandi mubitekerejeho neza. Si ugukora cyane gusa, ni ugukora neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko, ashimira Imbuto Foundation na Madamu Jeannette Kagame ku ruhare bagize mu kuwushyira mu bikorwa.

Yakomeje avuga ko mbere y’uyu mushinga, inyubako n’ibibuga byakoreshwaga n’urubyiruko byari bishaje kandi bitajyanye n’igihe, ku buryo byashyiraga ababikoresha mu kaga.
Ati “Uyu munsi twishimiye ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwa remezo biboneye bizabafasha guteza imbere impano zabo, kongera ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Turabashimira urukundo n’icyizere mwagiriye Akarere ka Bugesera, ndetse no guhitamo ko uyu mushinga utangirira iwacu mbere yo gukomereza mu tundi turere.”
Imbuto Foundation yatangaje ko nyuma ya Bugesera, gahunda ya ‘Imbuto Hubs’ izakomereza mu turere twa Kicukiro, Rwamagana na Muhanga, mu gihe Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara na cyo cyamaze kuvugururwa kugira ngo gitange serivisi nk’izitangirwa muri Imbuto Hubs.




Umwanditsi: Uwonasabyimana Fils
