U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano warwo n’u Bushinwa, mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 55 ishize bibanye neza
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yifatanyaga na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu birori byo kwizihiza imyaka 77 ishize Repubulika y’u Bushinwa ishinzwe ndetse n’imyaka 55 y’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Dr. Kaitesi yashimye umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka irenga 55, ashimangira ko wagiye ugira uruhare mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Yagaragaje kandi ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kuwagura no kuwushimangira, ku buryo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bizakomeza kugirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Bushinwa byatangiye umubano wabyo mu 1971, kuva icyo gihe ibihugu byombi bikomeza kuwagura mu nzego zirimo ubukungu, ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga n’ubucuruzi.
Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda n’u Bushinwa byagaragaje ko imyaka 55 y’umubano ari umwanya wo kongera gusuzuma ibyo ibihugu byombi byagezeho no gushaka uburyo ubufatanye bwakomeza gutanga umusaruro.
Muri uyu mwaka kandi, ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye. Urugero ni amasezerano yashyizweho umukono muri Nzeri 2026 hagati ya Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda na GX Foundation, agamije gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itatu yo kurwanya Malariya, n’izindi ndwara zandurira mu dukoko.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwagaragaje ko bushaka gukomeza kwagura ubufatanye n’u Rwanda mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’izindi nzego z’ingenzi ku bukungu.

