Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimye imiyoborere n’icyerekezo bya Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), agaragaza ibyo amaze kugeza kuri uyu muryango mu gihe ahatanira manda ya gatatu.
Dr. Nsengiyumva yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, nk’umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Minisitiri w’Intebe yashimye by’umwihariko umwihariko Mushikiwabo yashyize ku iterambere ry’urubyiruko, kongerera ubushobozi abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco, avuga ko ibyo byose biri mu bigize icyerekezo cy’imiyoborere ye muri uyu muryango.
Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya bwa mbere mu 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022. Ubu ari mu bakandida bane bahatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya 2027–2030.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe,uyu muryango wakomeje gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko, uburezi, ikoranabuhanga n’umuco, ndetse no guteza imbere uruhare rw’abagore mu iterambere.
Muri Nzeri 2026, Mushikiwabo kandi yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika, ashimangira ko urubyiruko rudashaka gusimbura abakuze mu nzego zifata ibyemezo, ahubwo ko rushaka kumvwa no kugira uruhare mu igenamigambi ry’ejo hazaza.
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa izabera i Phnom Penh muri Cambodia mu Gushyingo 2026. Mushikiwabo ari mu bakandida bane bazahatana kuri uyu mwanya.


