Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bushobora kurufasha gutahura no guhangana n’ibyorezo by’indwara, ashimangira ko kwitegura ibyorezo bitagomba gutegereza ko icyorezo cyaduka.
Yabigarutseho ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye i New York, mu gihe isi yitegura inama yo ku rwego rwo hejuru izibanda ku gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo. Iyo nama iteganyijwe ku wa 25 Nzeri 2026.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwabonye akamaro k’ubu bushobozi mu gihe rwahanganaga n’icyorezo cya Marburg muri 2024. Yagaragaje ko abakozi b’ubuzima bwo ku rwego rw’ibanze, uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’ibitaro byari bisanzwe bihari byafashije igihugu guhangana n’iyo ndwara mu gihe gito.
U Rwanda rwari rwaratangaje icyorezo cya Marburg ku wa 27 Nzeri 2024, cyaje kurangira ku wa 20 Ukuboza 2024, ibyo umuryango ushinzwe kwita kubuzima OMS uvuga ko cyari icya gatatu kinini cyanditswe kugeza icyo gihe.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe cy’icyo cyorezo, abakozi b’ubuzima bwo ku rwego rw’abaturage basuzumye abarenga miliyoni 9.5 mu gihugu cyari gifite abaturage hafi miliyoni 14, ndetse icyorezo kigenzurwa mu gihe kitarenze amezi atatu.
Yagize ati “Kwitegura, mu bunararibonye bwacu, si ubushobozi bwihariye bubikwa gusa ngo buzakoreshwe mu bihe by’ibibazo. Ni imbaraga zisanzwe za gahunda y’ubuzima ziba zihari ku munsi zikenewe.” OMS ivuga ko Marburg y’u Rwanda yagenzuwe mu minsi 84, ku kigero cy’impfu cya 22.7%.
Mu ijambo rye, Dr. Nsengiyumva yanagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushimangira uburyo bwa ‘One Health’, buhuza ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije. Yavuze ko ubufatanye na Pandemic Fund buri gufasha igihugu kongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara no kubaka laboratwari yo ku rwego rw’igihugu (National Veterinary Reference Laboratory), kugira ngo indwara zishobora kuva ku nyamaswa zijya ku bantu zitahurwe hakiri kare. Umushinga w’u Rwanda ushyigikiwe na Pandemic Fund usanzwe ugamije kandi gukomeza uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’abakozi b’ubuzima.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo ibihugu bikwiye gukomeza kubaka ubushobozi bwabyo, ibyorezo bitubahiriza imipaka bityo hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’inkunga ihoraho. Yagaragaje impungenge z’uko inkunga mpuzamahanga igenewe ubuzima iri kugabanuka mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ikoreshwa ry’ubutaka n’ingendo z’abantu n’inyamaswa bishobora kongera ikwirakwira ry’indwara.
Yasabye ko kwitegura ibyorezo bishyirwa mu igenamigambi ry’igihugu no mu ngengo y’imari zisanzwe, aho gutegereza ko ikibazo kibaho ngo hakusanywe amafaranga yo kugikemura. Ati “Igikwiye guhinduka ni ukuva ku mihigo ikorerwa mu nama mpuzamahanga tukagera ku ishyirwa mu bikorwa dushobora kubona, gupima no gukomeza ku rwego rw’igihugu.”
Byongeye kandi Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bushobozi bwo gutahura no guhangana n’indwara, ariko rukazanakorana n’ibihugu bituranye, imiryango yo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Yashimangiye ko isi idashobora kumenya mbere indwara nshya izaduka cyangwa aho izatangirira, ariko ko ishobora kwihitiramo uko izaba yiteguye kuyakira igihe izaba yadutse.
