Inzego z’Ibanze zazamuye umusaruro w’imisoro mu myaka icyenda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko ingamba zashyizweho mu myaka ishize zo kongera umusaruro ukomoka ku misoro n’amahoro byeguriwe Inzego z’Ibanze zagize uruhare mu kuzamura amafaranga yinjizwa n’izi nzego.

Minisitiri Habimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, aho yagaragaje ishusho y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zigamije kongera umusaruro w’imisoro yeguriwe Inzego z’Ibanze.

Habimana Dominique, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Yavuze ko imwe mu ngamba zashyizweho ari ugukangurira abaturage kumenya akamaro k’imisoro, kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe kuyegeranya, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya imisoro no gushaka izindi nkomoko z’imisoro.

Izi ngamba zatanze umusaruro, kuko amafaranga yakusanyijwe mu misoro n’amahoro by’Inzego z’Ibanze yazamutse cyane mu myaka icumi ishize.

Imibare igaragaza ko yavuye kuri miliyari 40.5 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16, igera kuri miliyari 107.5 Frw mu 2024/25. RRA igaragaza ko ayo mafaranga yo mu 2024/25 yari arenze intego yari yashyizweho ya miliyari 102.8 Frw, kuko yakusanyijwe ku kigero cya 104.6%.

Muri uwo mwaka, imisoro y’Inzego z’Ibanze yonyine yari miliyari 75.2 Frw, mu gihe andi mafaranga yakusanyijwe binyuze mu mahoro n’izindi serivisi z’Inzego z’Ibanze yari miliyari 32.4 Frw.

Muri rusange, RRA ivuga ko imisoro n’amahoro by’Inzego z’Ibanze byiyongereyeho 19.8% mu 2024/25 ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byararenze n’igipimo cy’izamuka ryari ryitezwe rya 14.5%.

Kugeza ubu, RRA ikusanya ku bw’Inzego z’Ibanze imisoro irimo umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro w’ubucuruzi, umusoro ku musaruro ukomoka ku bukode ndetse n’umusoro ku igurishwa ry’umutungo utimukanwa, hamwe n’amahoro atandukanye atangwa kuri serivisi z’inzego zegerejwe abaturage.

Minisitiri Habimana yavuze ko, nubwo hari intambwe imaze guterwa, uburyo bwo gukusanya iyi misoro bugomba gukomeza kunozwa kugira ngo amafaranga Inzego z’Ibanze zibona yiyongere kandi abashe gutera inkunga serivisi n’iterambere ry’abaturage.

Yijeje ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kunoza iyegeranya ry’imisoro no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwagutse.