Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ugomba guhindura uburyo ukora kugira ngo ushobore guhangana n’Isi iri kugenda ihinduka, ashimangira ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kugira uruhare mu kuwuvugurura no kuwongerera ubushobozi.
Dr. Nsengiyumva yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabaye Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo umwaka ushize ibihugu byari byateraniye mu nama nkiyi ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, ariko nubu hakiri icyuho hagati y’ibyo Loni yiyemeza n’ibyo ishobora kugeza ku baturage b’Isi.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye nturagaragaza ko ushobora guhinduka ugahangana n’Isi ihinduka kandi itizewe, kandi ni inshingano z’ibihugu biwugize gutuma ibyo bishoboka.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’icyizere n’imikorere y’inzego mpuzamahanga atari ikibazo kidafite aho gihuriye n’u Rwanda, kuko narwo ari igihugu na cyo cyanyuze mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kongera kubaka igihugu byasabye ko inzego zose zigaragaza umusaruro mu bikorwa aho kugarukira ku byo ziyemeza.
Yavuze ko iri somo rikwiriye no gukoreshwa ku Muryango w’Abibumbye, ashimangira ko uburyo bwo kuvugurura Loni bukwiye gupimwa hashingiwe ku bushobozi bwayo bwo gutanga umusaruro.
Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko Loni akenshi yagiye igira uruhare mu guhangana n’ibibazo bimaze kuba, aho kubikumira mbere y’uko bikomera.
Ati “Kenshi Umuryango w’Abibumbye wagiye ugira ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bimaze kuba kurusha kubikumira.”
Yavuze ko ibi bigaragara mu bibazo bitandukanye birimo ibyorezo by’indwara, ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga ndetse n’amakimbirane, aho ingaruka z’ubu buryo bwo gutabara ibibazo bimaze gukomera ziba zikomeye kurushaho.
Inama y’Inteko Rusange ya 81 yatangiye ku wa 8 Nzeri 2026, mu gihe ibiganiro rusange by’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma byatangiye ku wa 22 Nzeri bikazageza ku wa 28 Nzeri. Abayobozi bagera kuri 130 biteganyijwe ko bazitabira iki cyumweru cy’ibiganiro.
Muri iyi nama, ibihugu bikomeje kuganira ku bibazo birimo amahoro n’umutekano, imihindagurikire y’ibihe, iterambere rirambye, imiyoborere y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano ndetse n’ivugururwa ry’inzego mpuzamahanga.

