Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, yasabye ko Leta yagira amafaranga igenera ibinyamakuru, ku bw’umurimo bikora, cyane cyane wo gutanga amakuru ajyanye na gahunda Leta ishaka ku baturage.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuwa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yatangaga ikiganiro ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya nshuro ya 20.
Mutesi Scovia yavuze ko iyo abanyamakuru barimo barereka ubuyobozi ibitagenda neza bataba bagamije kwereka abaturage ko ubuyobozi butabafashije ahubwo ko baba barimo barahuza impande zombi.
Ati: “Iyo turimo tuvuga ibyo ntabwo tuba tugamije ko abaturage wenda bumva ko ubuyobozi butabafashije ahubwo tuba turimo kuvuga ngo hagati y’umuturage n’umuyobozi tubahuze twebwe nk’abanyamakuru”.
Yerekanye ko atari ukwerekana ibibazo by’abaturage gusa ahubwo ko harimo no kubwira abaturage ibyo ubuyobozi bubakeneyeho. Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yerekanye ko ariko mu mwuga w’Itangazamakuru harimo ubukene bikaba ari byo bituma bamwe barivamo.
Ati: “Muri uyu mwuga w’itangazamakuru dukora tuvuga ku bibazo bihari ndetse n’abaturage ariko natwe n’abanyamakuru nderse n’umwuga wacu ufite ibibazo.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi ngira ngo mwese muri hano hari amazina y’abanyamakuru mutakibona, mutakibuka kubera ko bahoze bakora uyu mwiga w’Itangazamakuru ariko bawubuzemo amaramuko barawusezera”.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Scovia Mutezi yasabiye Leta mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kugenera amafaranga abanyamakuru
Yakomeje agira ati: “Dufite izo mbogamizi ariko nimvuga ibyo mwumve ko tunashima bimwe mu bigerwaho ariko dufite n’ikindi kijyanye n’amikoro “.
Yerekanye ko hari abanyamakururu barimo barageza ku banyarwanda ibivugirwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko bakazakura amafaranga yo kwishyura abakozi n’ibindi mu bandi bafatanyabikorwa.
Ati: “Nyakubahwa ndagira ngo nkumenyeshe ko abanyamakuru bari hano bose bafashije Abanyarwanda kumva ibiganiro urimo ugirana nabo, nituva hano tuzishyura abanyamakuru bacu, aho dukorera, interineti amafaranga akomoka mu ruganda rukora amazi. Ni ho tuzakura ayo mafaranga kandi tuvuye hano mu kazi twakoze.”
Yasabye ko Leta yajya yishyura itangazamakuru kuri aka kazi riba ryakoze. Ati: “Dusanga rero niba bikunda ubuyobozi bwazareba imwe mu mirimo dukorana na Leta ko yagira igiciro igenera itangazamakuru kuko natwe turi abafatanyabikorwa ba Leta ariko tudakwiye gukora tutunguka kugira ngo tuzaramire muri iki gihugu Imana yaduhaye.”
Nubwo hari imbogamizi y’ubukene, yasabye abanyamakuru, cyane cyane abakiri bato, gukomeza kwiyemeza gutangaza amakuru mu buryo bwa kinyamwuga no gukoresha itangazamakuru nk’ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi.
