Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje impinduka nshya zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, zirimo kongera ubushobozi bw’abarimu, guhindura gahunda y’amasomo n’amasaha y’ishuri, kongera amafaranga y’ifunguro ry’abanyeshuri no gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire ibangamira uburezi.
Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, kuri uyu wa Gatandatu.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko zimwe muri izo mpinduka zishingiye ku bushakashatsi bwagaragaje ko hakiri ibibazo mu myigire y’abanyeshuri, cyane cyane mu gusoma no gusobanukirwa ibyo basomye mu isomo ry’Icyongereza.
Ati “Ubushakashatsi bwa LARS bwagaragaje ko mu Cyongereza dufite ikibazo, aho abana benshi batabasha gusesengura no kumva ibyo basomye. Ibi biteye impungenge kuko iyo umwana atabashije kumva ibyo asoma, biba bigoye no gusobanukirwa andi masomo yose.”
Yongeyeho ko nubwo ibyo bibazo bihari, hari intambwe imaze guterwa kuko umubare w’abanyeshuri basibiraga wagabanutse uva kuri 30% ugera kuri 20%.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri batabashije kubona amanota abimura, muri iki gihe cy’ibiruhuko bari muri gahunda nzamura bushobozi (Remedial Program), mu gihe abarimu na bo bari guhabwa amahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ntabwo twaruhutse. Muri ibi biruhuko twakomeje ibikorwa byo gufasha abanyeshuri n’abarimu kugira ngo umwaka utaha uzatangire neza.”

Dr. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda
Mu mpinduka zikomeye zatangajwe harimo kuvugurura imyigishirize y’abarimu. Guhera ku banyeshuri bazatangira kwiga ubwarimu mu mashuri nderabarezi (TTC) mu mwaka utaha w’amashuri, bazajya bamara imyaka itanu biga hanyuma bahabwe impamyabumenyi ya A1, mu gihe mu kindi cyiciro kizakurikiraho bazajya basoza bafite A0 (Bachelor’s Degree).
Hagati aho, abarimu basanzwe bafite impamyabumenyi ya A2 bazakomeza akazi kabo ariko bahabwe gahunda z’amahugurwa azabafasha kuzamura ubushobozi, mu gihe mu myaka itanu iri imbere abarimu bo mu mashuri abanza bazaba basabwa nibura impamyabumenyi ya A1.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga mu burezi.
MINEDUC yanatangaje impinduka mu masaha y’amasomo hagamijwe kugabanya umunaniro w’abanyeshuri. Guhera mu mwaka utaha, kuva saa cyenda n’igice (3:30 PM) kugeza saa kumi n’imwe (5:00 PM), abanyeshuri bazajya bitabira gahunda ya Coca Activities, izaba igizwe na siporo, ibikorwa by’ama clubs n’ibindi bikorwa bibafasha kuruhura ubwonko no guteza imbere impano zabo.
Ku wa Gatanu, abanyeshuri bazajya bataha saa cyenda n’igice, naho abarimu basigare mu mahugurwa agamije kubafasha kurushaho kunoza imyigishirize.
Mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, Leta yatangaje ko amafaranga yifashishwa mu mafunguro azongerwa kugira ngo ajyane n’ibiciro biri ku isoko.
Umusanzu w’ababyeyi na wo uzahinduka, aho mu mashuri abanza amafaranga azava kuri 975 Frw akagera kuri 2,000 Frw, ay’amashuri yisumbuye azava kuri 19,500 Frw agera kuri 24,000 Frw, naho ay’abanyeshuri baba ku ishuri (boarding) akazava kuri 85,000 Frw akagera kuri 110,000 Frw. Izi mpinduka zikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama umwaka utaha.
Minisiteri y’Uburezi yanatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire ibangamira uburezi. Abanyeshuri bazafatwa banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, bazana inzoga ku ishuri, bakubita abarimu cyangwa bagakomeretsa bagenzi babo bazajya birukanwa burundu. Yanibukije ko kuzana telefone ku ishuri bikomeje kubuzwa, isaba ababyeyi kugira uruhare mu kurera abana no kubafasha kubahiriza amategeko y’ishuri.
Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi gutangira kwitegura izi mpinduka, cyane cyane izijyanye n’amafaranga y’ifunguro ry’abanyeshuri, anibutsa ko ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarimu na Leta ari bwo buzatuma ireme ry’uburezi rikomeza kuzamuka.
Ati “Ni ngombwa ko twese dushyira imbaraga mu burezi kuko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu. Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu gushyigikira izi mpinduka kugira ngo zigerweho neza.”
Minisiteri y’Uburezi itangaje izi mpinduka mugihe umwaka w’amashuri 2025-2026 uteganyijwe gutangira tariki 7 Kanama 2026. Zimwe muri izi mpinduka ariko zikaba zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2027.
