RDC: Abagore batwite baratinya kugana ibitaro kubera Ebola

Ubwoba bw’icyorezo cya Ebola burimo gutuma abagore batwite bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batinya kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima. Ibi bishobora kongera ibyago byo kubyara abana bapfuye, kubyara imburagihe ndetse n’impfu z’ababyeyi.

Mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri mu burasirazuba bw’iki gihugu, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko ubwoba bwo kwandura Ebola buri gutuma abagore batwite batitabira gahunda zo kwisuzumisha mbere yo kubyara. Ibyo bigatuma bigorana gutahura hakiri kare ibibazo bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Umubyaza ku bitaro bya Centre Hospitalier Elikya, witwaLeonie Banana avuga ko kutitabira gahunda zo kwisuzumisha bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko hari abagore bagera ku bitaro ari uko ibibazo byamaze gukomera.

Agira ati “Iyo abagore batitabiriye gahunda zo kwisuzumisha, biragorana kumenya hakiri kare niba umwana uri mu nda afite ikibazo. Iyo abagore bagumye mu ngo kubera gutinya kwandura, tubona ibibazo byinshi, birimo kubyara abana bapfuye no kubyara imburagihe.”

Yongeraho ko igitera ibi, aruko ibigo bivura Ebola biri hafi y’ibitaro na byo bishobora kubatera ubwoba ndetse n’ihungabana ryo kujyayo.

Ibi bibaye mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje guhungabanya serivisi zisanzwe z’ubuvuzi muri iki gihugu.

Abashinzwe ubuzima barasaba abagore batwite gukomeza kwitabira gahunda zo kwisuzumisha mbere yo kubyara, kuko gutahura hakiri kare ibibazo bishobora kubaho mu gihe cy’inda bifasha kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Umwanditsi: Umutesi Josiane