Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya

Screenshot

Myugariro w’Umunyarwanda Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku gusesa amasezerano zari zifitanye.

Manzi yari amaze imyaka itatu muri iyi kipe, aho yagiye agaragaza umusaruro ukomeye ndetse akagira uruhare mu bihe byiza Al Ahli Tripoli yagize mu marushanwa atandukanye.

Mu myaka itatu yamaze muri iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Libya, Manzi yayifashije kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, aba umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu kuyifasha gutsinda no kugera ku ntsinzi zikomeye.

Uretse ibikombe bya shampiyona, uyu myugariro w’Umunyarwanda yanagize uruhare mu gutuma iyi kipe yegukana igikombe cy’igihugu inshuro ebyeri, ndetse na Super Cup ebyiri za Libya.

Kugeza ubu, nta kipe nshya Manzi Thierry arabona, bikaba biteganyijwe ko amakuru ajyanye n’aho azakomereza umwuga we azamenyekana mu minsi iri imbere.

Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kugira ubunararibonye bwo gukina hanze y’u Rwanda, ndetse gutandukana na Al Ahli Tripoli bishobora gutuma atangira urugendo rushya mu mwuga we.

Manzi Thierry yatwaranye na Al Ahli Tripoli ibikombe bitatu bya Shampiyona

Umwanditsi: Irasubiza Chanceline