Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byarwo, aho gutegereza inkunga z’amahanga, ashimangira ko no mu kurwanya ruswa igihugu kidakwiye kwemera ko kimenyekana ku isura mbi ishobora kubangamira iterambere ryacyo.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yasobanuraga uburyo u Rwanda rwubatse umuco wo kugira isuku n’uruhare rw’abaturage mu isuku rusange, ndetse anagaruka ku mpamvu igihugu gikwiye kwirinda ibikorwa bishobora kugihesha isura mbi ku rwego mpuzamahanga.
Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rwatangiraga gahunda yo kugira isuku, rwabanje kwibaza niba koko igihugu gikeneye inkunga z’amahanga kugira ngo kibashe kugira isuku.
Yagize ati: “Twaribajije tuti ese igihugu gikeneye inkunga z’amahanga kugira ngo kigire isuku? Turavuga tuti oya, dushobora kuyigira ubwacu, tutitaye ku rwego rw’ubukungu bwacu.”
Yavuze ko mu mwaka wa mbere bitari byoroshye, kuko hari abaturage batumvaga impamvu basabwaga kugira uruhare mu bikorwa by’isuku.
Yagize ati: “Mu mwaka wa mbere byari bigoye gato. Abantu baravugaga bati ‘Kuki bambwira gukora ibi?’ Ariko twarakomeje.”
Perezida Kagame yavuze ko na we ubwe yafashe iya mbere, akajya yitabira ibikorwa by’Umuganda, kugira ngo atange urugero ku bandi.
Yavuze ko kuba Umukuru w’Igihugu yaragaragaraga mu bikorwa by’Isuku byatumye n’abandi batekereza ko niba Perezida ashobora kubikora, na bo babishobora.
Yagize ati: “Hari abashobora kuba baribazaga bati ‘Niba Perezida ashobora kujyayo, kuki njye ntabikora?’ Nuko batangira kujyayo.”
Kagame yavuze ko uko igihe cyagiye gihita, abaturage batangiye kubona inyungu z’isuku, kuko ahantu hasukuye bigirira akamaro abahatuye.
Yavuze ko ibyo byatumye igikorwa cy’umuganda gikomeza gutera imbere, kuko abaturage ubwabo batangiye kubona ko ari inshingano yabo kandi ko buri muntu ashobora kugira uruhare mu kugera ku ntego igihugu cyihaye.
Perezida Kagame yavuze ko nk’igihugu gito u Rwanda rufite akazi gakomeye ko gutuma abantu bo hanze barumenya kandi bakagira impamvu nziza yo kurwitaho.
Yavuze ko ari ikibazo u Rwanda rukomeza kuganiraho ubwarwo, kuko kuba igihugu gito bituma kigomba gukora ibintu bigaragara kugira ngo na cyo kigaragare ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Dufite akazi gakomeye ko gutuma abantu batubona kandi bakatumenya.”
Yavuze ko u Rwanda rugomba gukora ibikorwa bifatika kandi bigaragara, kuko iyo ibyo bikorwa bigaragara, bituma n’igihugu ubwacyo kirushaho kumenyekana.
Perezida Kagame yahise ahuza iyi ngingo n’urugamba rwo kurwanya ruswa, avuga ko u Rwanda rudashobora kwemera kugira isura y’igihugu kirangwa na ruswa.
Yavuze ko niba igihugu gito nk’u Rwanda cyaramuka kimenyekanye kubera ruswa, bishobora gutuma abandi bantu n’ibihugu batacyitaho cyangwa bagahitamo kujya ahandi.
Yagize ati: “Niba u Rwanda, igihugu gito nk’icyacu, ruzwiho ruswa, ni nde uzaza iwacu?”
Yasobanuye ko ari yo mpamvu u Rwanda rugomba kwirinda ibikorwa bishobora kurutesha agaciro.
Perezida Kagame yashimangiye ko kurwanya ruswa atari ikibazo cyo kubahiriza amategeko gusa, ahubwo ko ari no ukurinda isura n’ahazaza h’igihugu.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje ko isuku n’imiyoborere myiza ari bimwe mu bintu u Rwanda rukwiye gukomeza kubakiraho isura yarwo, cyane cyane nk’igihugu gito gishaka kumenyekana ku bikorwa bifatika kandi bifitiye abaturage akamaro.
