Visi Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Dr.Emmanuel Nchimbi, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusezera muri politiki no mu mirimo ya Leta.
Nchimbi yavuze ko kuri uyu wa 25 Kanama 2026, yandikiye Perezida wa Tanzania, Madamu Dr. Samia Suluhu Hassan, amumenyesha uwo mwanzuro ndetse n’icyemezo cye cyo kwegura ku mwanya wa Visi Perezida.
Yavuze ko ubwegure bwe buzatangzwa ku mugaragaro ku wa 4 Nzeri 2026, asobanura ko yafashe uyu mwanzuro ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.
Nchimbi kandi yavuze ko ku wa 27 Kanama 2025, yasezeranyije Perezida Samia ko azamufasha we ndetse n’igihugu muri rusange, akoresheje ubushobozi bwe bwose kandi mu budahemuka. Yari yaranavuze ko azava kuri uwo mwanya igihe Perezida yaba abonye ko akeneye undi Visi Perezida.
Ati “Nemeje nta gushidikanya ko Nyakubahwa Perezida yifuza impinduka, ni yo mpamvu nahisemo gusohoza isezerano namuhaye.”
Nchimbi yashimiye Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’Ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) ku cyizere bamugiriye, anashimira Abanya-Tanzania ubufatanye bamugaragarije mu gihe yamaze mu mirimo ya Leta.
Yashimangiye ko nubwo asezeye muri politiki no mu mirimo ya Leta, azakomeza kuba umuturage mwiza wa Tanzania.
Nchimbi yagiye ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania ku wa 3 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko atorewe kuba Visi Perezida hamwe na Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora ya 2025. Yarahiriye uwo mwanya ku itariki ya 3 Ugushyingo 2025.
Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr. Philip Isdor Mpango, wari Visi Perezida kuva ku wa 31 Werurwe 2021 kugeza ku wa 3 Ugushyingo 2025.
Bityo, Nchimbi yaramaze hafi amezi 10 ari Visi Perezida wa Tanzania mbere yo gutangaza ko yeguye.
Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
