Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu cyaro gukora imishinga irangwa n’ubunyangamugayo, ubuziranenge no kwirinda ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku baturage.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n’Umuyobozi wa Catholic Relief Services (CRS) mu Rwanda, Kumud Chandra, mu Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu cyaro ryabereye i Kigali. Iri huriro ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, CRS na Caritas Rwanda, rigamije kurebera hamwe ibifasha imishinga y’urubyiruko rwo mu cyaro gukura n’ahakenewe ubufatanye burushijeho.
Minisitiri Utumatwishima yashishikarije urubyiruko gukomeza guteza imbere imishinga yarwo mu buryo bufite intego, rwita ku bwiza bw’ibyo rukora kandi rukirinda ibikorwa bishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko ibyo bikorwa bishobora kubangamira iterambere ryabo n’intego baba barihaye.
Minisitiri yavuze ko kugira ngo urubyiruko rwo mu cyaro rubashe guteza imbere imishinga yarwo, hakenewe ubufatanye hagati ya Guverinoma, abafatanyabikorwa, ibigo by’imari n’abikorera, cyane cyane mu kubafasha kubona imari, ubumenyi bw’ikoranabuhanga, amasoko n’ubujyanama mu micungire y’ubucuruzi.
Ibi bihura n’ibyagarutsweho muri iri huriro, aho CRS yagaragaje ko mu gufasha imishinga y’urubyiruko gukura hakenewe ubujyanama n’ubutoza mu bucuruzi, gukoresha ikoranabuhanga mu kwagura ibikorwa ndetse no kubona serivisi z’imari.
CRS ivuga ko mu myaka 16 ishize imishinga yayo imaze kugera ku rubyiruko rurenga 102,000, mu gihe imishinga ya Youth for Youth na Gera Ku Ntego ikomeje gufasha urubyiruko rwo mu cyaro kubona ubumenyi n’ubufasha mu kwagura ibikorwa byarwo.


