Minisiteri y’Ubuzima yatangaje icyuho mu bakozi gituma serivisi zimwe zitanozwa neza

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubuke bw’abaganga ari kimwe mu bibazo bituma serivisi zitangirwa ku rwego rw’ubuvuzi bw’ibanze zitaragera ku rwego rwifuzwa, kuko hari abakozi basabwa gukora inshingano zirenze ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yabivugiye mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, asobanura aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’umubare w’abaganga n’ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kunozwa.

Dr. Nkeshimana yavuze ko ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo igihugu kibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku buryo bwiza, hakenerwa nibura abaganga bane ku barwayi 1,000.

Yagize ati “Ubundi bavuga ko nk’igihugu kizatanga serivisi zibanze kandi kikazitanga neza, umubare w’abakozi kiba gifite kwa muganga uba ugomba kuba nibura ari bane ku baturage 1,000.”

Yasobanuye ko igihugu kiri munsi y’uwo mubare gishobora kugira ibibazo mu mitangire ya serivisi, haba iz’ibanze cyangwa izisaba ubuhanga bwihariye.

Ati “Bivuze ko umuntu wese uri munsi y’iyo mibare hari serivisi aba adatanga neza, zishobora kuba ari serivisi ziri ku buvuzi bw’ibanze, cyangwa se zikaba izo ku rwego rwa ‘specialization’.”

Dr. Nkeshimana yagaragaje ko u Rwanda rukiri munsi y’urwego rwifuzwa, ku buryo mu bigo nderabuzima n’ibitaro hari abakozi basabwa gukora imirimo y’abakozi myinshi.

Yagize ati: “Twebwe rero turi munsi, kuko iyo urebye uko dutanga serivisi ntabwo biranoga ngo umubare w’abagomba kuba mu myanya y’imirimo ube wuzuye. Bivuze ko hari abakora akazi kabo bagakora n’ak’abadahari.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2023/2024 u Rwanda rwari rufite abakozi bakora mu rwego rw’ubuzima b’inzobere bagera kuri 1.5 ku baturage 1,000, mu gihe igipimo cyifashishwa na WHO ku kugera ku ntego z’iterambere rirambye kiri kuri 4.45 ku 1,000.

Iki kibazo ni na cyo kiri mu byatumye Leta itangiza gahunda ya 4×4 Health Workforce Development Reform muri Nyakanga 2023, igamije kongera inshuro enye umubare w’abaganga mu gihe cy’imyaka ine.

Dr. Nkeshimana yavuze ko ikibazo kitarebwa gusa ku mubare rusange w’abakozi, ahubwo ko hakenewe no kureba inzobere igihugu gifite n’ibyo zishoboye kuvura.

Yatanze urugero rw’umuntu umwe ukorera abaturage 1,000, avuga ko iyo uwo muntu akoze inshuro enye, bituma serivisi zitangwa mu buryo butandukanye n’uko byagenda abakozi bahagije.

Yagize ati: “Iyo tuze ngo dufite umuganga umwe ku baturage igihumbi, ubwo uwo umwe uramukoresha ukubye kane. Noneho unarebye mu Rwanda ku bijyanye na specialité hari izindi tutagiraga zari inkuru zigatuma abantu bajya kwivuza hanze.”

Muri izo serivisi harimo izijyanye no gusimbuza ingingo, kuvura kanseri ndetse n’indwara z’umutima.

Dr. Nkeshimana yavuze ko kujya kuvuriza izi ndwara hanze y’igihugu byatumaga amafaranga menshi asohoka mu Rwanda, atanga urugero rw’uko mu myaka yashize abarwayi batageze kuri 300 boherejwe kuvurizwa hanze bakoresheje amafaranga arenga miliyoni 6 z’amadolari.

Dr. Nkeshimana yanavuze ko Minisiteri y’Ubuzima itareba gusa ku kugera ku mubare w’abakozi bane ku baturage 1,000, ahubwo ko ireba n’aho ikibazo gikomeye kiri kurusha ahandi kugira ngo hashyirwe imbaraga cyane.

Yatanze urugero rw’ababyaza, avuga ko kuva muri Nyakanga 2023 hashyizwe imbaraga mu kongera umubare wabo kubera ko bari bake cyane, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Yagize ati: “Noneho tugahera ku byihutirwa nk’igihugu. Tugitangira, kandi mu kwezi kwa 7 muri 2023, imbaraga nyinshi zagiye mu gushaka ababyaza kuko bari bake cyane, bikaba ari na yo mpamvu serivisi zo muri maternity zari zikiri hasi cyane.”

Yavuze ko kongera abaganga bigamije no kugabanya umubare w’abarwayi boherezwa hanze, binyuze mu guteza imbere serivisi zishobora gutangirwa imbere mu gihugu.