Muhanga: Barashishikariza abandi gutinyuka imyuga ngo bagire uruhare mu iterambere

Bamwe mu bagore bakora imyuga itandukanye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma yo gukura amaboko mu mufuka bakwitabira imyuga itandukanye, babyabateje imbere bityo bagashishikariza abandi kuyitinyuka kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’ingo n’iry’igihugu muri rusange.

Umujyi wa Muhanga uherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Ntara y’Amajyepfo, hagaragara abagore n’abakobwa benshi bitabiriye imyuga itandukanye nko kudoda, kuboha, kubaza n’ibindi.

Tuyishimere Claudine, umubyeyi ufite imyaka 32, w’abana babiri kandi wubatse utuye mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko ubwo yasozaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye atabashije gukomeza kwiga maze ahitamo kwiga umwuga w’ubudozi.

Avuga ko amaze kubimenya neza yahise ashaka imashini atangira kudodera mu Mujyi wa Muhanga, aho yaje gushakira umugabo babyarana n’abana babiri. Yishimira ko yagize urugo afite icyo gukora kuko byamufashije gushyigikira urugo rwe.

Yagize ati “Umwuga w’ubudozi mumazemo imyaka 10, ninjiza 5000 bya buri munsi, ubwisungane mu kwivuza mbutangira ku gihe, abana nkabishyurira amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 6000frw ya buri gihembwe, kandi byose biva mu budozi nkora.”

N’ubwo Tuyishimire avuga ko agihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo igishoro gitoya no kutabona ibikoresho by’ibanze bihagije kandi ku gihe, yemeza ko agenda azirenga buri munsi, agashishikariza n’abandi bagore kwitinyuka bakiga kandi bagakora imyuga.

Tuyishimire ati “Twasaba Leta gukomeza gushyigikira abatarabona uburyo bwo kwihangira umurimo, byashoboka bakatuguriza n’amafaranga yo kwiga no gutangira tukajya tuyishyura twatangiye gukora.”

Asoza agira inama urubyiruko rwumva ko rugomba kurya rutakoze guhindura imyumvire bagaha agaciro imyuga bityo bagire amahirwe yo kwikura mu bukene.

Ishimwe Diane w’imyaka 20 ukora umwuga wo gutunganya imisatsi mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko abasha kubona amafaranga amutunga ndetse akanateganyiriza ejo hazaza abikuye gusa mu kazi akora.

Ishimwe yagize ati “Umwuga ni mwiza, nkanjye ninjiza amafaranga ibihumbi bitanu bya buri munsi, nkumva buri wese utarabasha kwihangira umurimo akwiye kuyoboka imyuga.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, RTB, bwatangaje ko ubu imirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 yamaze kugezwamo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse kuri ubu yose akora neza.

Politiki y’igihugu yo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) mu Rwanda igamije guha urubyiruko n’abaturage ubumenyi bufatika bushingiye ku bikorwa, kugabanya ubushomeri, no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yanditswe na Niyoshema Ferdinand na Urinzwenimana Ange