U Bushinwa bwakajije amabwiriza ku baturage bajya mu mahanga

Ubushinwa bwakajije igenzura ku ngendo z’abaturage bajya mu mahanga, nyuma y’uko hatangiye gukurikizwa amategeko mashya agenga gusohoka no kwinjira mu gihugu.

Aya mategeko aha inzego za Leta ububasha bwo kubuza abaturage gusohoka mu Bushinwa igihe bakekwaho guhungabanya umutekano w’ikoranabuhanga mu igihugu.

Aya mategeko yatangajwe muri Nyakanga, avuga ko umwenegihugu w’u Bushinwa ashobora kubuzwa gusohoka mu gihugu hagati y’amezi atandatu n’imyaka itatu, mu gihe yaba yarakoze ibikorwa bitemewe cyangwa ibyaha mu mahanga bikangiza umutekano cyangwa inyungu by’igihugu.

Abanyamahanga na bo bashobora kwangirwa kwinjira mu Bushinwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu, mu gihe baba baratanze amakuru atari yo mu gusaba visa.

Mu 2023, raporo zagaragaje ko n’abandi bakozi ba Leta n’ab’ibigo bifitanye isano na Leta batangiye gukorerwa igenzura rikomeye ku ngendo bwite no ku mibanire yabo n’abanyamahanga.

Ibi bijyanye n’ingamba Beijing imaze igihe ishyira imbere zo kurinda umutekano w’igihugu no gukumira ibikorwa by’amahanga ibona nk’ibishobora kubangamira inyungu zacyo.

Aya mategeko mashya yanateje impungenge muri Taiwan, aho abayobozi basabye abaturage kwitonda igihe bagiye mu Bushinwa.

Shen Yu-chung, umuyobozi wungirije mu rwego rwa Taiwan rushinzwe politiki y’u Bushinwa, yavuze ko aya mategeko ashobora kongera ububasha bw’inzego zishinzwe umutekano mu gufata ibyemezo ku bantu bashaka kwinjira cyangwa gusohoka mu Bushinwa.

Yavuze ko aya mategeko ashobora gutuma ibikorwa byo kugenzura abantu ku mipaka, byari bisanzwe bikorwa, bihabwa ishingiro ry’amategeko ndetse bikongerera inzego za Leta ububasha bwo gufata ibyemezo.

Aya mabwiriza mashya aje mu gihe u Bushinwa bukomeje kongera ingamba zo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga, amakuru y’ibanga n’inganda z’ingenzi, mu gihe umwuka w’imibanire n’ibindi bihugu ukomeje kuba mwiza.

Yanditswe na Umutesi Josiane