Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutseho 9.4% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2025, ahanini bitewe n’imbaraga zagaragaye mu nganda, serivisi n’ubucuruzi.

NISR yatangaje ko GDP y’u Rwanda, ibarwa ku biciro biri ku isoko, yageze kuri miliyari 7,174 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ivuye kuri miliyari 5,799 Frw mu gihembwe nk’icyo mu 2025.

Iyo mibare isobanura ko agaciro k’umusaruro w’igihugu ku biciro ku isoko kiyongereyeho hafi 23.7% mu gihe cy’umwaka. Icyakora, NISR igaragaza ko iyo harebwe ubwiyongere nyakuri bw’umusaruro, hifashishijwe ibiciro bihoraho byo mu 2024 kugira ngo ingaruka z’ihinduka ry’ibiciro zikurwemo, ubukungu bwazamutseho 9.4%.

Mu nzego z’ubukungu, inganda ni zo zagize umuvuduko ukomeye kurusha izindi, kuko zazamutseho 18%. Muri uru rwego, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa byo gucukura bwazamutseho 26%, ubwubatsi buzamuka 24%, mu gihe inganda zitunganya umusaruro zazamutseho 10%.

NISR yavuze ko ubwiyongere bw’inganda zitunganya umusaruro bwatewe cyane n’izamuka rya 51% mu gukora ibicuruzwa by’ibyuma, imashini n’ibikoresho, mu gihe ibicuruzwa bikomoka ku bidashobora gushonga byazamutseho 22%. Inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku ruhu zazamutseho 13%, naho gutunganya ibiribwa bizamuka 2%.

Urwego rwa serivisi narwo rwazamutseho 7%, ku muvuduko rusange w’ubukungu. serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zazamutseho 7%, mu gihe ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru ryazamutseho 29%.

Serivisi z’imari zazamutseho 4%, serivisi z’ubuyobozi n’izunganira ibikorwa by’ubucuruzi ziyongeraho 9%, naho amahoteli n’amaresitora bizamuka 5%.

Mu buhinzi, umusaruro wazamutseho 4%, umusaruro w’ibihingwa by’ibiribwa wazamutseho 5%, ubworozi buzamuka 6%, amashyamba azamuka 6%, mu gihe uburobyi bwazamutseho 66%.

Ubwiyongere bwa 9.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026 buje nyuma y’ubwiyongere bwi 10% bwari bwatangajwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. NISR yari yatangaje ko muri icyo gihembwe serivisi zagize uruhare rwa 52% muri GDP, inganda 24%, naho ubuhinzi bukagira 19%.

Ku rwego rw’umwaka ushize, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutseho 7.8% mu gihembwe cya kabiri cya 2025. Ibyo bivuze ko umuvuduko w’ubukungu mu gihembwe cya kabiri cya 2026 uri hejuru ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.