Ishimwe Dieudonné w’imyaka 22 wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’itangazamakuru mu ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, yihangiye umurimo wo gusana radio na telefoni mu Mujyi wa Muhanga kugira ngo abashe kubona ibyo akeneye byose mu kwiga neza no kwibeshaho.
Ishimwe ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Gakenke, kuri ubu utuye, akiga, akanakorera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko yahisemo kwihangira umurimo kugira ngo abashe kwibonera ibyo akeneye.
Uyu musore usanzwe yarize ibijyanye no gukora ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga (Electronic and technology) mu mashuri yisumbuye, avuga ko yahisemo kubyaza umusaruro ubumenyi afite ngo adakomeza kugora ababyeyi be.
Yabwiye ICK News ati “Nahisemo kwimenyereza umurimo hakiri kare ntarindiriye ngo nsoze kwiga mbone gushaka imibereho. Nahisemo gukora ibyo nize kugira ngo mbashe kubaho neza kandi nduhure n’ababyeyi banjye.”
Ishimwe winjiza amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 60 ku kwezi, yavuze ko uyu mwuga wamugejeje kuri byinshi birimo kwirihira ubukode bw’inzu, kurya bitamugoye ndetse no kwiga neza kandi akanazigama amafaranga atari make. Binamufasha kubona bimwe mu bikenerwa ku ishuri no mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Inzu mbamo nyishyura ibihumbi 20 ku kwezi, nkanishyura inzu nkoreramo, nkabona ibyo kurya n’ibindi byangombwa nkenerwa bya buri munsi ntawe nsabye. Uyu mwuga wanjye mu by’ukuri urantunze.”

Ishimwe Dieudonné akora telefoni na radiyo kugira ngo abashe kwiga kaminuza
Ngo n’ubwo hari ubwo ahura n’imbogamizi zo guhuza ishuri n’akazi, ndetse n’ibikoresho by’akazi bikiri bike, ngo agerageza kubikora neza byose, bikamurinda gupfusha igihe ubusa.
Ati “Ngomba kuba Umunyamakuru w’umwuga igihe Microphone igize ikibazo nkayikora, kandi na none mbaye umunyamakuru uzi gukemura ibibazo bya tekiniki bya radiyo ni ubumenyi bundi bufite akamaro.”
Ishimwe avuga ko akazi ke nta soni kamutera mu bandi, kuko n’ubusanzwe yari asanzwe abikora iwabo kandi kamuha amafaranga aba akeneye ngo abeho neza.
Yagize ati “Umunyeshuri wa kaminuza ntagomba kuba agisaba ababyeyi mu gihe hari ubumenyi afite yakabaye akoresha ngo abone amafaranga yo kwikemurira ibibazo bitandukanye ahura na byo.”
Ishimwe avuga ko yifuza kuzagura imirimo ye akagira ikigo kinini gitanga izi serivisi ndetse agahugura n’ urubyiruko rumugana.
Akomeza agira inama abanyeshuri bagenzi be gukura amaboko mu mufuka bagatangira kwimenyereza gukora hakiri kare, ntibanene akazi ngo bategereze igihe bazarangiriza Kaminuza ngo batangire gusaba akazi.
Igiraneza Jean Paul, umwe mu bakiliya ba Ishimwe, ashima serivisi bahabwa n’uyu musore akanishimira uburyo yahisemo gukora uyu mwuga kandi yiga.
Igiraneza ati “Kuva uyu muhungu yaza gukorera hano ku isoko byaramfashije cyane kuko ankorera ibikoresho byange neza. Ubushize yankoreye telephone nari narajugunye yarabuze uwayikora none yabonye umuganga”.
Kaminuza ya ICK yigamo abanyeshuri 7804, mu mashami arenga atanu kandi baba baturutse hirya no hino mu gihugu.
Yanditswe na Iradukunda Rahab
