Miss World Ethiopia yagarageje uburyo yashenguwe n’urupfu rw’umuvandimwe we

Umunyamideri uhagarariye Ethiopia mu irushanwa rya Nyamingwa w’Isi 2026, Ruth Yirgalem, yavuze uburyo yashenguwe bikomeye no kubura umuvandimwe wishwe n’inshuti ubwo  yaganiraga nabari mu gikorwa cya Head-to-Head Challenge

Ruth yavuze ko hasigaye icyumweru kimwe ngo ajye muri Vietnam guhagararira Ethiopia muri Miss World, ari bwo yamenye ko umuvandimwe we yashimuswe. Nyuma y’iminsi icyenda y’amarira n’amasengesho, yaje kumenya yishwe ndetse umurambo we ugasangwa washyizwe mu isanduku.

Yavuze ko uwamwishe yari inshuti ye magara, bari bamaranye imyaka 10 baziranye.

Mu ijambo rye, Ruth yagize ati “Nyuma y’iminsi icyenda y’amarira n’amasengesho, nakiriye inkuru mbi kurusha izindi mu buzima bwanjye. Murumuna wange nakundaga imyaka myinshi, yishwe n’inshuti ye magara twari tumaranye imyaka 10 tuziranye.”

Nubwo yari afite agahinda gakomeye, Ruth yavuze ko yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Miss World, kubera isezerano yari yarahaye umuvandimwe we.

Yasobanuye ko murumuna we yamwifurizaga gutsinda no guhagararira Ethiopia ku rwego mpuzamahanga, bityo akumva ko agomba gusohoza inzozi ze.

Amagambo ya Ruth yakoze ku mitima y’abari bitabiriye icyo gikorwa ndetse n’abakurikiranye iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga. Benshi bamugaragarije ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza uburemere bw’ihohoterwa n’ubwicanyi bikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse inagaragaza ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ubuzima nubwo umuntu yaba ari mu gahinda gakomeye.

Umwanditsi: Umutesi Josiane