U Buyapani: Uwishe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe igifungo cya burundu

Tetsuya Yamagami wishe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma y’imyaka itatu n’igice amurasiye mu ruhame akamwica mu mwaka wa 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yafashwe muri uwo mwaka akimara kwica Abe mu mujyi wa Nara, aho uwo wahoze ari Minisitiri w’Intebe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yamagami yemeye icyaha cye kuva urubanza rutangiye mu mwaka ushize, ariko igihano yagombaga guhabwa cyateje impaka nyinshi mu baturage b’u Buyapani.

Mu gihe abantu benshi bamubona nk’umwicanyi utagira impuhwe, hari abandi bagaragaje ko bamugirira impuhwe bitewe n’ubuzima bugoye yanyuzemo akiri muto.

Abashinjacyaha bavuze ko igikorwa yakoze ari icyaha gikomeye cyane, bityo ko igifungo cya burundu gikwiye. Urupfu rwa Shinzo Abe rwatunguye igihugu cy’u Buyapani, kizwiho kugira ibyaha bikoreshwa mbunda bicye cyane.

Ku rundi ruhande, abunganizi ba Yamagami basabye imbabazi bavuga ko umukiriya wabo yari yarahohotewe mu by’idini. Bavuze ko nyina yagurishije umutungo wose w’umuryango, harimo n’ubwishingizi bwa se wapfuye, abishyira mu itorero rya Unification Church, bituma umuryango ujya mu bukene bukabije.

Yamagami yavuze ko yagiriye Abe inzika nyuma yo kubona amashusho ye agaragara mu gikorwa gifitanye isano n’iryo torero mu 2021. Yongeyeho ko mu by’ukuri yari agamije kugirira nabi abayobozi b’itorero, atari Abe ubwe.

Urubanza rwakurikiwe n’abantu benshi, aho abarenga 700 bari bategereje hanze y’urukiko rwa Nara ku munsi hatangiweho igihano.

Mu rukiko, umugore wa Abe, Akie Abe, yavuze amagambo ababaje cyane, agaragaza ko agahinda ko kubura umugabo we katagabanyuka na gato. Yagize ati: “Icyo nashakaga gusa ni uko yaguma ari muzima.”

Uru rupfu rwatumye hakorwa iperereza rikomeye ku itorero rya Unification Church n’imikorere yaryo, cyane cyane uburyo ryasabaga abayoboke gutanga amafaranga menshi ribakangisha ingaruka zo mu by’umwuka. Byagaragaye kandi ko hari abanyapolitiki benshi bo mu ishyaka riri ku butegetsi bagiranaga umubano n’iri torero, bituma bamwe muri bo begura ku mirimo yabo.

Mu mwaka ushize, urukiko rwo muri Tokyo rwambuye iryo torero uburenganzira bwo kwitwa umuryango w’idini, ruvuga ko ryakoreshaga igitutu n’uburiganya mu gukusanya umutungo w’abayoboke baryo.

Nubwo hari abumva ko Yamagami yari yarahuye n’akababaro gakomeye mu buzima, abashinjacyaha n’abandi basesenguzi bavuga ko ibyo bidashobora gusobanura cyangwa gukora icyaha cyo kwica umuntu w’inzirakarengane. Bavuga ko Shinzo Abe atigeze agirira nabi Yamagami ku buryo byamushyira muri ako kaga.

Abashinjacyaha basabye igifungo cya burundu, bavuga ko ubwo bwicanyi ari “icyaha gikomeye cyane kidasanzwe mu mateka y’u Buyapani nyuma y’intambara ya kabiri y’isi”. Ku rundi ruhande, abunganizi ba Yamagami basabye kugabanyirizwa igihano, bagaragaza ingaruka umuryango we wagize bitewe n’itorero rya Unification Church.