Australia yakajije amategeko yo gutunga intwaro nyuma y’igitero cy’i Bondi

Amategeko mashya akaze muri Australia agenga intwaro yemejwe kuri uyu wa Kabiri, arimo gahunda yo kugura no gukusanya intwaro ziri mu baturage, kugabanya iyinjizwa ry’intwaro mu gihugu no gukaza isuzumwa ry’abasaba impushya zo gutunga imbunda.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’igitero cyo ku wa 14 Ukuboza umwaka ushize cyibasiye Abayahudi bari bateraniye ku mucanga wa Bondi (Bondi Beach) mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah cyasize hapfiriyemo abantu 15 mu mujyi wa Sydney.

Ibi nanone byibutsa ko Australia yigeze kwitwara neza nyuma y’ubwicanyi bwigeze kuba mu myaka yashize, bwatumye igihugu kiba icyitegererezo mu kugenzura intwaro ku isi. Icyakora abanenga aya mategeko mashya bavuga ko yihutiweho cyane, kimwe n’andi mategeko agamije kurwanya imvugo zibiba urwango, kandi ko atahawe umwanya uhagije wo kuyasuzuma.

Bamwe bavuga ko gushyira imbaraga mu mategeko agenga intwaro byerekana ko leta yananiwe gukemura ikibazo cy’ivangura n’urwango byibasiye Abayahudi (antisemitism) mu gihugu.

Imbunda zakoreshejwe muri icyo gitero giheruka, aho abagabo babiri bishe abantu 15 bagakomeretsa abandi benshi ku nyanja ya Bondi muri Sydney, zari zaraguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Abayobozi bavuze ko icyo gitero cyari icy’iterabwoba gishingiye ku myemerere irwanya Abayahudi.

Abantu 15 baguye mu gitero cyo ku mucanga wa Bondi mu kwezi gushize kwa 2025

Kugeza ubu, Australia ifite imbunda zirenga miliyoni enye, umubare utarigeze ugerwaho mbere, nk’uko abayobozi babitangaje. Ibisobanuro birambuye kuri gahunda yo kugura imbunda izikura mu baturage ntibiramenyekana, ariko biteganyijwe ko izaba ari nini cyane kurusha iyakozwe nyuma y’ubwicanyi bwo mu 1996 i Port Arthur muri Tasmania, aho umuntu umwe yishe abantu 35. Icyo gihe, gahunda yo kugura imbunda yatangajwe nyuma y’iminsi 12 gusa.

Mu mategeko mashya, isuzumwa ry’abasaba impushya zo gutunga imbunda rizajya rikorwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutasi ku rwego rw’igihugu. Mu bihe bimwe, hazajya harebwa niba usaba ari umwenegihugu wa Australiaa. Abemerewe kwinjiza imbunda mu gihugu bazaba ari abaturage ba Australia gusa.

Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati: “Abaterabwoba bari bafite urwango mu mitima yabo, ariko bari bafite n’imbunda zikomeye mu biganza byabo. Turi gufata ingamba kuri byombi — kurwanya urwango n’ivangura, no gukura imbunda ziteje akaga mu mihanda yacu.”

Nubwo hari abatari bashyigikiye ayo mategeko, yemejwe byoroshye mu nama idasanzwe yabereye i Canberra, umurwa mukuru wa Australia. Abadepite bari barasubijwe mu kazi ibyumweru bibiri mbere y’uko ikiruhuko cy’impeshyi kirangira, bitewe n’uko igikundiro cya Minisitiri w’Intebe cyagabanutse nyuma y’igitero cya Bondi.

Nyuma y’aho kuri uwo munsi nyine, Inteko yemeje ko itegeko rigamije kurwanya imvugo zibiba urwango. Ariko abanenga iri tegeko bavuga ko rishobora kugabanya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Rituma leta ishobora gushyira amashyirahamwe ku rutonde rw’amatsinda y’urwango niba ashyigikira ihohoterwa, kandi rigaha inzego ububasha bwo kwanga visa ku bantu bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Senateri Mehreen Faruqi, visi perezida w’ishyaka rya Greens, yavuze ko iri tegeko ari “ribi cyane”, avuga ko ritari igisubizo gifite inshingano ku bibazo by’ivangura n’ubuhezanguni.

Yagize ati: “Iri tegeko rizagira ingaruka zikomeye ku biganiro bya politiki, ku myigaragambyo, ku burenganzira bwa muntu no ku bantu bavuga ku ihohoterwa rikorerwa uburenganzira bwa muntu, haba muri Isiraheli cyangwa mu bindi bihugu.”

Bimwe mu bice by’iryo tegeko byari bigamije guhana ushishikariza urwango cyangwa ukwirakwiza ibitekerezo by’uko hari ubwoko buruta ubundi byakuweho muri iki cyumweru, nyuma y’uko abanyapolitiki, inzobere mu mategeko n’abandi bavuze ko byabangamira cyane ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Amategeko yo gutunga imbunda muri Australia yakajijwe nyuma y’uko abantu 15 bapfiriye mu bwicanyi bwabereye ku musenyi wa Bondi muri Australia mu Ukuboza kwa 2025