Ababyeyi barerera mu Ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi, basabwe kurushaho kwita ku burere no gukurikirana abana babo mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo bakomeze kurangwa n’imyitwarire myiza n’indangagaciro bahabwa ku ishuri.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishuri, Padiri Aimé Joseph Marie Iradukunda, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ishuri byabaye ku wa 7 Kamena 2026. Ni ibirori byabaye habura iminsi micye ngo abanyeshuri bakore ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2025- 2026 mbere yo kujya mu biruhuko.
Padiri Iradukunda yavuze ko ishuri rifite inshingano zo guha abana ubumenyi n’indangagaciro, ariko ko uruhare rw’ababyeyi rukomeza kuba ingenzi cyane cyane mu gihe abana baba bari mu rugo.

Padiri Aimé Joseph Marie Iradukunda, Umuyobozi wa College Sainte Marie Reine Kabgayi
Yagize ati “Turasaba ababyeyi kuzagira umwanya uhagije wo kubana n’abana babo mu biruhuko, kubakurikirana no kubafasha gukomeza kwimakaza indangagaciro nziza baherewe ku ishuri.”
Ubu butumwa bwongeye gushimangirwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye, ishuri riherereyemo, Nshimiyimana Jean Claude wavuze ko ababyeyi bagomba gufata umwanya uhagije wo kwita ku bana babo kugira ngo birinde ibishobora kubatesha umurongo mwiza w’uburere.
Ati “Mu minsi iri imbere abana bazaba bari mu biruhuko. Turasaba ababyeyi kubegera, kubitaho no kubaba hafi kuko hari byinshi bishobora kubashuka no kubatesha indangagaciro. Uruhare rw’umubyeyi ni ingenzi mu kubafasha gukomeza kuba abana bafite imyitwarire myiza.”
Nshimiyimana yakomeje avuga ko hari igihe ababyeyi bahugira mu gushakira abana imibereho myiza bakibagirwa kubaha umwanya uhagije wo kuganira no kubakurikirana, nyamara na byo ari ingenzi mu burere bwabo.
Yongeyeho ko kwita kubana ari ukurema ejo hazaza heza h’igihugu abwira ababyeyi ko bagomba kwita kubana babo kuko aribo bazaba bari mu mwanya ababyeyi babo barimo mu minsi iri imbere.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye yanibukije urubyiruko gukomeza gushyira imbere amasomo no kwirinda ibishobora kubangamira ejo hazaza habo, birimo ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi.
Yagize ati“Nta muntu urushaho kugira impano cyangwa ngo akore neza kubera kunywa itabi, urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Ahubwo ibyo bishobora gusenya ejo heza h’urubyiruko rwacu.”
Yanashimye impano zitandukanye zagaragajwe n’abanyeshuri muri uwo munsi mukuru, cyane cyane izishingiye ku muco nyarwanda, asaba urubyiruko gukunda no guharanira guteza imbere umuco warwo.
Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri College Sainte Marie Reine,Kabgayi Bimenyimana Gerrard yavuze ko bakiriye neza ubutumwa n’inama bagiriwe n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubw’inzego z’ibanze, ashimangira ko zigiye kubafasha kurushaho gukurikirana abana babo mu gihe cy’ibiruhuko.
Yongeyeho ko igihe ababyeyi baba hafi y’abana babo bibafasha gukomeza imyitwarire myiza, kubafasha gusubiramo amasomo no kwitegura neza umwaka w’amashuri utaha.
Ati “Nk’ababyeyi twakiriye neza ubutumwa twahawe kuko budusubije ku nshingano zacu zo gukurikirana no kurera abana bacu. Mu gihe cy’ibiruhuko tuzaharanira kubaha umwanya uhagije, tubafashe gusubiramo ibyo bize no kubategura neza mu masomo azakurikiraho.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko gukomeza ubufatanye n’ishuri bizatuma abana babo bagira imyitwarire myiza, bakongera umusaruro mu myigire yabo kandi bakagaruka ku ishuri biteguye neza guhangana n’amasomo y’umwaka utaha bityo bakazavamo abantu bifuzwa n’igihugu.
Ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi ni rimwe mu mashuri afite amateka akomeye mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Ryashinzwe mu mwaka wa 1992, bivuze ko rimaze imyaka 34 ritanga uburezi bushingiye ku bumenyi, imyitwarire myiza n’indangagaciro za gikirisitu.
Kuri ubu rifite abanyeshuri 1,252, barimo 845 biga mu Cyiciro Rusange, kigizwe n’abahungu 481 n’abakobwa 364, ndetse n’abanyeshuri 407 biga mu Cyiciro cya Kabiri cy’Amashuri Yisumbuye barimo abahungu 206 n’abakobwa 201. Rifite kandi amashami atandukanye arimo LFK (Indimi, Ubuvanganzo n’Ikiswahili), MCE (Imibare, Ubutabire n’Ubukungu), MEG (Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi), MCB (Imibare, Ubumenyi bw’Ikoranabuhanga n’ubukungu), PCB (Ubugenge,Ibinyabuzima n’Ubutabire)naPCM (Ubugenge bw’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare).
Hari kandi Stream y’Imibare na Siyansi (Mathematics and Science Stream 2) mu mwaka wa Kane na Stream y’Ubugeni n’Ubumenyamuntu (Arts and Humanities Stream 1)

Ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana mu gihe cy’ibiruhuko


