Uko Mutagatifu Kizito yabaye urugero rwo gukuza impano z’abanyeshuri ba ECOSE Musambira

Ubuyobozi bw’ishuri rya ECOSE Musambira, bwagaragaje ko hari byinshi bamaze  kugeraho mu burezi no mu guteza imbere impano z’abanyeshuri, byose bikaba byarashingiye ku rugero rwiza rwa Mutagatifu Kizito iri shuri ryisunze.

Byagarutsweho n’Umuyobozi w’iri shuri Padiri Nsengiyumva Faustin, ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026 ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Kizito.

Muri ibi birori byitabiriwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Balthazar Ntivuguruzwa, Padiri Nsengiyumva Faustin yagarutse  ku mpano zitandukanye zirimo na siporo Kizito yari afite, asobanura ko amateka ye yatumye ishuri ryiyemeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri kuvumbura no guteza imbere impano zabo, ashimangira ko impano umuntu afite zishobora kujyana n’indangagaciro nziza bikamufasha kuba ingirakamaro muri sosiyete.

Padiri Nsengiyumva yakomeje avuga ko ECOSE Musambira yashyize imbaraga mu guteza imbere impano z’abanyeshuri haba mu mbyino, umuco nyarwanda, umupira w’amaguru, imikino y’intoki n’indi mikino itandukanye . Asobanura ko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ugaragara, aho bamwe mu banyeshuri bageze ku rwego rwo guhagararira igihugu mu marushanwa atandukanye.

Padiri Nsengiyumva Faustin, Umuyobozi wa ECOSE Musambira

Yagize ati :”Mu mwaka wa 2023, iri shuri ryohereje abanyeshuri barindwi mu makipe y’igihugu, nyuma y’uko ikipe yaryo y’umupira w’amaguru ibaye iya mbere mu Rwanda mu marushanwa y’amashuri. Iryo tsinda ryaje no kwitabira imikino ihuza amashuri yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Padiri Umuyobozi w’ishuri akomeza avuga  ko batagamije guteza imbere siporo gusa, ahubwo ko bashyizeho gahunda zitandukanye zifasha abanyeshuri bagiye hanze y’igihugu kubera impano gukomeza amashuri yabo badasigaye inyuma aho ECOSE ikomeza kubigisha hifashishijwe ikoranabuhanga .

Muri izo gahunda harimo iyitwa “College Connect”, aho abanyeshuri bafite impano kandi batsinda neza mu ishuri  bahuzwa n’amashuri makuru yo muri Canada n’u Bwongereza bakajya kwigayo.

Padiri akomeza avuga ko ishuri ryubakiye ku ihame ry’uko “umunyeshuri w’umukinnyi agomba kuba atsinda neza mu ishuri kandi akanitwara neza mu kibuga. ‘Agomba kuba umunyeshuri w’umukinnyi aho kuba umukinnyi w’umunyeshuri.’

Yashimangiye ko abanyeshuri bose bahabwa amahirwe yo gukina ariko bagasabwa no kwitwara neza mu masomo.

David Okoce, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6 HGL) akaba umwe mu bamaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri bugira uruhare runini mu guteza imbere impano zabo asaba ko icyo gikorwa cyazakomeza kugira ngo abana bakomeze gukuza no kuvumbura impano zabo.

Yagize ati: “Abayobozi b’ishuri badushakira imikino ya gicuti, bakadufasha gukora imyitozo kandi bakaduha n’umwanya uhagije wo kwiga. Kuba twemererwa kwiga tunakina ni amahirwe akomeye cyane. Bituma turushaho gutera imbere haba muburyo bwose .bityo twifuza ko iyi gahunda yakomeza kugira ngo dukomeze kuba abanyeshuri bahagaze neza mubumenyi bwo mu ishuri no mumikino itandukanye.”

Uwamahoro Rosine, uhagarariye abanyeshuri na we yashimye uburyo ubuyobozi bw’ishuri bukomeje kubaha urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Yagize ati: “Twishimira ko ishuri ryacu riduha amahirwe yo kwiga no guteza imbere impano zacu icyarimwe. Buri munyeshuri ahabwa umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye, haba mu mikino, mu muco cyangwa mu bindi bikorwa. Ibyo bituma tugira icyizere cyo kugera kure no kuzavamo abayobozi n’abahanga igihugu cyacu cyifuza.

Uku kuvumbura no guteza imbere impano z’abanyeshuri mu ishuri rya ECOSE Musambira bigaragaza uruhare rukomeye rw’ishuri mu guteza imbere uburezi bufite ireme riherekejwe no gukuza impano z’abanyeshuri.

Ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi, abarimu n’abanyeshuri bwagaragaje ko urugero rwa Mutagatifu Kizito rudakwiye gusigara mu magambo cyangwa mu mateka gusa, ahubwo rugomba kuba ishingiro ry’imyitwarire ya buri munsi.

Ibi bigaragaza ko gukurikiza urugero rwa Mutagatifu Kizito ari uguharanira ubudashyikirwa, gukunda Imana no kugira imyitwarire myiza, bityo buri munyeshuri akagira uruhare mu kubaka ejo heza heza h’Igihugu.

Binyuze mu guhuza amasomo n’impano zitandukanye nk’imikino, umuco n’ibindi bikorwa, ECOSE Musambira ikomeje kugaragaza ko ishobora gutegura urubyiruko rwuzuye, rufite ubumenyi, impano n’indangagaciro nziza.