Gusobanukirwa Yezu uri mu Ukaristiya bisaba ukwemera – Musenyeri Hodari

Musenyeri Hodari Jean de Dieu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yahamagariye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ishuri rya College Saint Marie Reine Kabgayi kugira ukwemera gukomeye kugira ngo basobanukirwe n’iyobera rya Yezu Kristu uri mu Ukaristiya, ashimangira ko ari ibanga ridashobora gusobanurwa neza n’ubwenge bwa muntu gusa.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026, mu Gitambo cya Misa cyabimburiye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’iri shuri, byahuriranye n’Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya wizihizwa na Kiliziya Gatolika.

Ibi birori byitabiriwe n’Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Hodari Jean de Dieu ari na we watuye Igitambo cya Misa, hamwe n’abahagarariye inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’inshuti z’ishuri.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Hodali yagarutse ku Ivanjili ivuga uburyo bamwe mu bigishwa ba Yezu bananiwe kwakira inyigisho ze ubwo yababwiraga ko azabaha umubiri we ngo ube ifunguro n’amaraso ye ngo abe ikinyobwa. Yavuze ko ayo magambo yababereye ingorabahizi kugeza aho bamwe bahisemo kumusiga.

Yagize ati “Abantu benshi bumvise Yezu ababwira ko azabaha umubiri we ukaba ifunguro n’amaraso ye akaba ikinyobwa, bahise bagenda kuko batashoboraga kubyumva. N’intumwa ze zari zigiye kugenda, ariko Petero aravuga ati: ‘Twajya hehe?’”

Musenyeri Hodali yavuze ko n’ubu abakirisitu bagihura n’imbogamizi nk’izo mu gushaka gusobanukirwa uburyo Yezu Kristu aba ari mu Ukaristiya. Yagaragaje ko umuntu ashobora kubona umugati n’umuvinyu bikoreshwa mu Gitambo cya Misa nk’ibintu bisanzwe, ariko ukwemera kukamufasha kumenya ko harimo ububasha n’ubuzima bya Kristu ubwe.

Yashimangiye ko Ukaristiya, kimwe n’andi masakaramentu yose, bisaba ukwemera kugira ngo umuntu yakire neza ubuntu n’ingabire z’imukiza.

Ati “Nta bisobanuro byinshi Bihari hari intambwe y’ukwemera. Ukaristiya ni iyobera ry’Imana rikorerwa mu buryo budashobora gusobanurwa n’ubwenge bwa muntu. Kugira ngo umuntu aryakire neza kandi aryungukiremo, bisaba ukwemera.”

Yakomeje asobanura ko no mu yandi masakaramentu habamo ibikorwa by’Imana bitagaragarira amaso. Yavuze ko kugerageza kubisobanukirwa hakoreshejwe ubwenge bwa muntu gusa bishobora gutuma bamwe bacika intege.

Yatanze urugero rwa Batisimu na Penetensiya, agaragaza ko nubwo hakoreshwa ibintu bisanzwe nk’amazi, amavuta cyangwa amagambo avugwa n’umupadiri, Imana iba ikora ibikorwa bikomeye birenze ibyo umuntu ashobora kubona cyangwa gusobanukirwa.

Ati “Hirya y’ibyo byose, amazi, urumuri n’igitambaro cyera, haba hari ikiganza cy’Imana gikora ibitagaragara.”

Musenyeri Hodali yasabye abakirisitu kudashingira ukwemera kwabo ku marangamutima gusa. Yavuze ko hari igihe umuntu yumva yishimye mu isengesho cyangwa nyuma yo guhabwa Ukaristiya, ariko ko hari n’igihe adahita abona impinduka zigaragara mu buzima bwe. Icyakora, ngo ibyo ntibivuze ko Imana itari kumwe na we cyangwa ko itari gukora.

Ati: “Imana ntitangirwa n’uko waraye udasinziriye cyangwa ufite ibibazo bikuremereye. Hari igihe iba ihari cyane kurushaho n’igihe umuntu atumva bya byishimo byo mu mutima.”

Yongeyeho ko Ukaristiya atari isakaramentu rigamije gukemura ako kanya ibibazo byose umuntu ahura na byo, ahubwo rifasha umukirisitu kugirana ubusabane na Kristu no gutegurirwa ubuzima bw’iteka. Yashimangiye ko Yezu adahindura ibintu buri gihe nk’uko abantu babyifuza, ahubwo akora ibirenze ibyo amaso ashobora kubona.

Ati:“Imana ntiba ihari gusa igihe twishimye. Hari n’igihe iba ihari cyane mu bihe by’ibigeragezo, by’umunaniro n’ibibazo, nubwo twe tutabibona cyangwa ngo tubyumve.”

Yanagaragaje ko abakirisitu badakwiye gutekereza ko kwakira Ukaristiya bihita bikuraho ibibazo byose by’ubuzima cyangwa ngo bihindure ibintu ako kanya. Ahubwo, yavuze ko Yezu akorera mu buzima bw’umuntu mu buryo bwe kandi akamuyobora ku cyiza kirambye.

Ati “Igihe umaze guhabwa Ukaristiya, si ngombwa ko hari ibyo uhita wumva bihindutse muri wowe. Ahubwo ugomba kureka iryo Sakaramentu rigakora ibyo ryatumwe.”

Muri ibi birori kandi, abanyeshuri 27 bari barateguwe bahawe amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu n’Ugukomezwa, mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurira mu buzima bwa gikristu no mu kwemera.

Musenyeri Hodali yibukije abo bahawe amasakaramentu kuzirikana uruhare rwa Bikira Mariya, umurinzi w’iri shuri, mu rugendo rwabo rw’ukwemera no kumwisunga kugira ngo abafashe gukomeza kwakira no gusobanukirwa neza iyobera rya Kristu uri mu Ukaristiya.