Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye kandi kirangwa n’ituze.
Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwabereye kuri Stade ya Muhanga ku wa 5 Kamena 2026, bwahuje Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’urubyiruko rwo mu Karere ka Kamuhanga rwiganjemo urw’abakorerabushake hagamijwe gushimangira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umukino wahuje urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), kikaba ‘abanyeshuri bo muri ETEKA.
Abitabiriye ubu bukangurambaga baganirijwe ku kamaro ko kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kwirinda ibikorwa bishobora kubakururira mu byaha no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage.
SP. Halima Nyirimpuhwe yavuze ko gukumira ibyaha ari inshingano za buri wese, cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu.
Yagize ati “Urubyiruko ni rwo mbaraga z’Igihugu. Nimwirinde ubusinzi n’izindi ngeso mbi zishobora kubashora mu byaha. Dukwiye gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko kugira ngo dukumire ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.”
Mu butumwa yahaye urubyiruko, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SSP Sano Nkeramugaba, yibanze cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bikomeje kugaragara mu rubyiruko, abasaba kubyirinda no kubirwanya aho biva bikagera.
Ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima n’ahazaza h’urubyiruko. Nimukore ubukangurambaga kugira ngo urumogi n’ibindi biyobyabwenge bicike. Nimuhura n’ibyaha by’ibiyobyabwenge cyangwa ihohoterwa, mujye mutanga amakuru ku gihe kandi murinde ibimenyetso.”
SSP Nkeramugaba yanagarutse ku bindi byaha bihangayikishije birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe, imvugo n’ibikorwa bishobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga.
Yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye.
Ati: “Ntushobora kuba umuyobozi mwiza w’ejo hazaza niba ugifite imyumvire y’ivangura cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Murangwe na Ndi Umunyarwanda kandi mukoreshe imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yibukije urubyiruko ko ibyaha byambukiranya imipaka, cyane cyane icuruzwa ry’abantu, bikomeje gufata indi ntera.
Yabasabye kwitwararika abantu babashuka babizeza akazi cyangwa ubuzima bwiza mu mahanga mu buryo budasobanutse.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo
Yagize ati “Hari abakoresha amayeri bavuga ko baboneye urubyiruko akazi, nyamara bagamije kurucuruza cyangwa kurushora mu bikorwa bitemewe. Nimujye mutanga amakuru ku gihe kandi mukangurire bagenzi banyu kwirinda bene abo bantu.”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko ibiganiro bahabwa bibafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga na bwo bwibukije urubyiruko ko ubushomeri ari imwe mu mpamvu zituma bamwe bishora mu byaha, burusaba kwirinda guhitamo kwicara rutagira icyo rukora.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwakira amahirwe y’akazi yose rubonye aho kuyatesha agaciro.
Ati “Akazi kose ni akazi. Hari abanga gukora kubera ko umushahara ari muto, nyamara ugasanga nyuma bishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi cyangwa ibindi byaha. Nimukunde umurimo kandi mukangurire bagenzi banyu kwirinda inzira zose ziganisha ku byaha.”
Umugwaneza Kamanzi Solange, yavuze ko amahugurwa n’ubukangurambaga bahabwa bibongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorera igihugu.
Yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zitwubakira ubushobozi. Ubu bukangurambaga butuma urubyiruko rusobanukirwa neza inshingano zarwo zo kubaka igihugu no gukumira ibyaha. Tugomba gukoresha imbaraga zacu mu bikorwa by’iterambere aho kwishora mu bikorwa biduteza ibibazo.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubu bukangurambaga buri mu bikorwa ikomeje gukora mu Ntara y’Amajyepfo hagamijwe gukumira ibyaha, gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, no kubaka umutekano urambye ushingiye ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane urubyiruko.



Umwanditsi: Nsanzimana Adolphe
