Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryafatiye ibihano umusifuzi Jabo Aristote, rimuhagarika gusifura imikino ine, kubera amakosa yabaye mu mukino wahuje APR FC na El Merrikh SC wabaye ku wa 18 Mutarama 2026 mu marushanwa ya Rwanda Premier League.
Icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Imisifurire ku wa 19 Mutarama 2026, nyuma yo gusuzuma raporo n’amashusho y’umukino uko wagenze nyuma y’umupira waruvuye kwa Ruboneka Jean Bosco ugaterwa mu izamu na Dauda Yussif Seidu.
Nk’uko byasobanuwe na FERWAFA, ku munota wa 88 w’umukino habaye ikosa rikomeye ryakorewe mu gusuzuma igitego cya APR FC, aho umusifuzi wungirije wa kabiri atatanze icyemezo gikwiye(yabogamye). Iryo kosa ryatumye habaho impaka mu bafana, abatoza n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru, bamwe bagaragaza ko icyemezo cyafashwe kitubahirije amategeko y’umukino.
Komisiyo y’Imisifurire yatangaje ko ibyo byagaragaye byangije isura y’imisifurire kandi bigashyira mu kaga icyizere cy’abakunzi b’umupira w’amaguru. Kubera iyo mpamvu, yemeje ko umusifuzi Jabo Aristote ahagarikwa imikino ine kugira ngo haboneke umwanya wo kongera kumuhugura no kumwibutsa inshingano ze nk’umusifuzi w’umwuga.
FERWAFA yashimangiye ko izakomeza gukurikirana imikorere y’abasifuzi bose, igafata ibyemezo bikakaye ku makosa akomeye, mu rwego rwo kurengera ubutabera, ubunyamwuga n’izamuka ry’ireme ry’imikino mu gihugu. Yongeye gusaba abafana n’amakipe gukomeza kubaha ibyemezo by’inzego zishinzwe imisifurire, no kwirinda imyitwarire ishobora guteza umutekano mucye mu mikino.
