Buri wese yahawe arenga miliyoni 190FRW: Perezida wa Sénégal yahembye ikipe y’igihugu yatwaye CAN

Nyuma yo gutsinda Morroco ku mukino wa nyuma igitego 1- 0  Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye, yafashe icyemezo cyo kugenera  agahimbazamusyi kadashanzwe abakinnyi, abatoza n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma igihugu cya Senegal  kigera ku ntsinzi ishimishije yabahesheje igikombe cya Afurika, Uyu mukino wanyuma muri AFCON Wabaye kuwa 18 Mutara 2026.

Mubyo Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahembwe birimo ibihumbi 115,000 by’amayero (arenga miliyoni 190 z’amafaranga) ndetse n’ubutaka bungana na metero kare 1,500 mu gace ka Petite Côte. Ibi byagaragaje ko ubuyobozi bw’igihugu bushyigikiye siporo kandi bwemera ko intsinzi iba igizwe n’ubwitange n’umurava w’abakinnyi.

Abagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru na bo bahawe ibihumbi 75,000 by’amayero hamwe n’ubutaka bwa metero kare 1,000, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu micungire n’iterambere rya ruhago muri icyo gihugu.

Byongeye kandi, abakozi ba minisiteri bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira ikipe bahawe amafaranga angana n’amayero 465,000 bazagabana hagati yabo. Uku gutanga imitungo  byatumye abaturage benshi bishimira imiyoborere kandi ko Leta yabo iha  agaciro ibikorwa by’indashyikirwa bakora, Ibi byabaye nyuma yaho Perezida Bassirau atanze ikiruhuko mu gihugu hose.

Iyi ntambwe ya Perezida Bassirou Diomaye yagaragaje ko hakwiye  gushyigikira impano z’abakiri bato no guteza imbere siporo nk’inkingi y’iterambere. Abakurikirana  ruhago bakomeje kugira icyizere ko iyi nkunga izatuma Sénégal ikomeza kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.