Afurika ifite byose ikeneye kugira ngo itere imbere – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite abantu, umutungo kamere n’amateka akwiye kuba yarayigishije amasomo ahagije, ariko ko hakiri ikibazo cy’imyumvire n’imikorere bituma uyu mugabane utagera ku iterambere wifuza.

Yasabye Abanyafurika guhindura imyitwarire n’imyumvire, bakareka kunyurwa no kwishimira ibyo abatari abanyafurika bagezeho ahubwo bakubaka ubushobozi bwo kwishimira ibyo bagezeho ubwabo.

Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo yitabiraga inama ya mbere yiga ku guhindura imyumvire y’Abanyafurika hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre, itegurwa n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ikaba yitabiriwe n’abayobozi n’abanyapolitiki bakomeye muri Afurika, barimo Visi Perezida wa Ghana, Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, na Hailemariam Dessalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Bamwe mu banyapolitiki bitariye inama yiga ku guhindura imyumvire y’Abanyafurika

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite byinshi bikenewe kugira ngo ibashe gutera imbere, ariko ko ikibazo atari ukubura ubushobozi ahubwo ko hari ibindi bikwiye guhinduka.

Yagize ati “Bigaragara ko Afurika ifite byose ikeneye kugira ngo itsinde. Mu by’ukuri ni ko bimeze. Ifite abantu, ifite umutungo, kandi ifite amateka twagombye kuba twarigiriyemo amasomo menshi.”

Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza kumara igihe kinini iganira ku bibazo byayo no kwemeza ko ifite ibyo ikeneye byose, ariko ntibihindure uko ibintu bimeze ku mugabane.

Yongeyeho ko nubwo Abanyafurika basanzwe bazi aho bashaka kugera ndetse n’ibikenewe kugira ngo babigereho, ikibazo ari ukumenya impamvu ibyo bintu bitaragerwaho.

Ati “Ntitwakomeza kuba ahantu hamwe tuganira ku bibazo byacu, twiyumvisha ubwacu n’abanditsi ko dufite hafi ya byose dukeneye kugira ngo tube aho dushaka kuba.”

Yavuze ko ijambo “Afurika dushaka” rimaze kuvugwa kenshi, ariko ko hakwiye kubaho igisubizo cy’ikibazo cy’impamvu Afurika itaragera kuri iyo ntego.

Ati “Yego, hari Afurika dushaka. Kuki tutayigira, kandi dufite byose bikenewe?”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika ifite abantu n’ubushobozi ariko ntigere ku iterambere yifuza bigaragaza ko hari ikibazo kigomba kumenyekana kandi kigakemurwa mu buryo budasubirwaho, agira ati: “Bisobanuye ko hari ikintu tugomba kumenya gikomeza gutuma tudatsinda, hanyuma tugafata icyo kibazo tugahangana na cyo uko bikwiye.”

Yakomeje agira ati “Ntidushobora guhindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukoramo ibintu n’imyumvire yacu.”

Yasabye Abanyafurika kwibaza ibibazo bibasunikira kureba niba uburyo basanzwe bakoramo ibintu ari bwo bukwiye gukomeza, aho kwemera ibintu uko biri.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika yageze ku rwego aho bamwe mu Banyafurika basa n’abanyurwa no kwishimira ibyo abandi bagezeho, cyane cyane abo hanze y’umugabane.

Yavuze ko aho guhora bashaka kwishimira ibyo abandi bakoze, Abanyafurika bakwiye kubaka umuco wo kwishimira ibyo bagenzi babo bo muri Afurika bagezeho no kubigiraho.

Yagize ati “Kuki tudakora ibintu ku buryo dushobora kwishimirana hagati yacu?”

Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kumenya abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza, bakabashyigikira kandi bagafatanya na bo kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho.

Ati “Hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza. Kuki tutafatanya na bo ngo dukore ibyo bintu?”

Yanagaragaje ko gukomeza kugira umuco wo kureba abandi nk’abarenze Abanyafurika ubwabo ari imyumvire ishobora gukomeza gushyira umugabane mu mwanya wo kuyoborwa n’abandi.

Ati “Iyo myumvire, iyo mitekerereze yo kwishimira abandi, ni yo idushyira mu mwanya wo kuba abo amategeko n’amabwiriza y’abandi agenderaho.”

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kuva mu myumvire yo kwishimira gusa ibyo abandi bagezeho, ahubwo bagashora imbaraga mu bantu babo, bagashyigikira ibitekerezo byabo kandi bagafatanya mu kubaka Afurika ishobora kwishimira ibyo yakoze ubwayo.

Inama yiga ku guhindura imyumvire y’Abanyafurika iri kubera muri Kigali Convention Center kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Kanama 2026