Perezida Trump yategetse ko amabendera yururutswa mu kunamira Dolly Parton witabye Imana

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yategetse ko amabendera y’icyo gihugu yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru uhereye ku munsi w’ejo washije ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwe rwa Truth Social, Perezida Trump yagize ati “Iki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta n’uzigera abaho umeze nka we.”

Yasoje agira ati “Dolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi iragukunda.”

Abahoze ari ba Perezida b’Amerika bakiriho, bose na bo batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize mu muziki, ibikorwa bye by’ubugiraneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere umuco w’Abanyamerika.

Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80, yari umuhanzikazi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music.

Dolly yavutse mu mwaka wa 1946, mu muryango w’abahinzi ukennye wabaga mu nzu nto yari ifite icyumba kimwe, hafi y’umugezi wa Little Pigeon, muri leta ya Tennessee.

Yari umwana wa kane mu bana 12. Se, Robert Lee Parton, yari umuhinzi w’itabi. Bivugwa ko igihe Dolly yavukaga, se yahaye umumisiyoneri umufuka w’ifu y’ibigori nk’igihembo cyo kumufasha mu kubyara.

Dolly yavuze ko nyina, Avie Lee, yakundaga kuririmba indirimbo gakondo buri gihe. Nanone yatewe imbaraga na nyirasenge we wacurangaga gitari akanandika indirimbo.

Nyirarume yajyaga amuherekeza mu bitaramo bye bya mbere, akamucurangira gitari.

Dolly yatangiye kuririmbira mu rusengero rwari mu gace bari batuyemo, aho sekuru yari umuvugabutumwa, ubwo Dolly yari afite imyaka itandatu.

Mbere y’uko agera mu myaka y’ubwangavu, yari yaratangiye no kuririmba kuri televiziyo yari mu gace k’iwabo.

Afite imyaka 13, yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Country Music. Yataramiye ku rubyiniro ruzwi cyane rwa Grand Ole Opry i Nashville, muri Tennessee.