Gutinya gukora ngo udakora ikosa, na byo ni ikosa – Perezida Kagame abwira abayobozi ba Afurika

Perezida Paul Kagame yavuze ko imwe mu mbogamizi zituma Afurika itagera ku ntego zayo ari umuco wo gutinda gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, aho ibintu bishyirwa mu nzira ndende z’inama, za komite n’izindi nzira z’ubuyobozi, mu gihe icyari gisigaye ari ugufata icyemezo cyo gushyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yabigarutseho mu Nama Nyafurika ku guhindura imyumvire hagamijwe kugera ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, iri kubera i Kigali, kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Kanama 2026.

Kagame yatanze urugero ku mikorere ya za Guverinoma, avuga ko hari igihe abayobozi bicara mu nama y’Abaminisitiri, bakemeranya ku byo bagomba gukora, ariko nyuma y’inama aho guhita bashyira mu bikorwa ibyemejwe, hagatangira inzira ndende y’andi makomite n’inama.

Yavuze ko abo bayobozi iyo babajijwe aho ibintu bigeze rimwe na rimwe igisubizo gitangwa kiba ari uko hashyizweho komite cyangwa hatangiye indi nzira yo gukurikirana aho ibintu bigeze hanyuma ibintu bigakomeza gutinda.

Yagize ati “Bagatangira kuvuga bati ‘Twashyizeho komite ibikurikirana, hanyuma iyo yavaho hakaza urundi rwego rwo kwemeza cyangwa ikindi. Aho guhita ujya ku ngingo, kandi yaraganiriweho ikumvikanwaho, icyari gisigaye ari ukuyishyira mu bikorwa.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bashobora kumva ko gukomeza gushyiraho uburyo burerbure bwo gukora ibintu ari byo bituma bikorwa neza, nyamara bishobora gutuma intego nyamukuru itagerwaho.

Yavuze kandi ko hari igihe abantu batakaza umwanya munini bandika raporo ndende, ku buryo ibikorwa nyirizina birangirira aho.

Ati “Hari nabumva ko bagomba kwandika raporo ndende, kandi aho ni ho ibintu byose birangirira.”

Perezida Kagame yatanze urugero ku bikorwa remezo, agaragaza ko gutinda gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Yongeyeho ko iyo umushinga wo kugeza amashanyarazi ku baturage unyura mu nzira nyinshi z’inama, komite n’impushya, igihe cyo kuwushyira mu bikorwa gishobora kuba kirekire cyane.

Ati “Tekereza niba ugiye kugeza ibikorwa remezo ku bantu ugomba kunyura muri izi nzira zose. Igihe amashanyarazi azaba agejejwe ku bantu, bamwe bashobora kuba baramaze gupfa.”

Kagame yavuze ko Afurika ikeneye guhindura iyi myumvire, ikagira ubushake bwo gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa mu gihe gikwiye.

Yagize ati “Icyo tuvuga ni ubutwari bwo gufata icyemezo no kugira ubushake bwo gukora ibintu mu gihe cya vuba.”

Perezida Kagame yashimangiye ko abayobozi n’abafata ibyemezo bakwiye kugira ubutwari bwo gukora, aho gutinya ko bashobora gukora amakosa bigatuma batagira icyo bakora.

Yavuze ko nubwo umuntu yaba afite ubwoba bwo gukora ikosa, kudakora na byo ubwabyo ari ikosa.

Ati “Nubwo waba utinya gukora ngo udakosa, uba usanzwe urikora kubera ko nta cyo uri gukora.”

Yabajije abayobozi n’abafata ibyemezo icyo baba bafite nk’urwitwazo rwo kudashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe. Yanagaragaje ko guhindura imyumvire bisaba kuva mu biro, mu nama no muri za komite nyinshi, hakajya imbere ibikorwa bifatika bishobora guhindura imibereho y’abaturage.