Mgr Ntivuguruzwa yashimiye ICK uruhare igira mu kurera abanyamakuru b’umwuga

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yashimiye Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) uruhare rikomeje kugira mu kubaka itangazamakuru rya kinyamwuga.

Yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi ndetse n’abakorera ibitangazamakuru bya kiliziya, ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026 ku cyicaro gikuru cy’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mgr Ntivuguruzwa yavuze ko ICK ikomeje kugira uruhare runini mu kurema no gushyira abanyamakuru b’umwuga ku isoko ry’umurimo kandi ko abishimira iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga.

Yagize ati: “Simbivuga kuko inyegereye, ariko ndashimira ICK uruhare rwayo mu gutuma tubona abanyamakuru beza.”

Yakomeje agira ati: “Yashyizeho kandi ikinyamakuru ICK News gifasha abanyeshuri gukomeza kugira ubumenyingiro atari ukwiga gusa, ahubwo no gushyira mubikorwa ibyo biga.”

Yasabye abifuza kuba abanyamakuru ba Kiliziya kujya basura kenshi ibitangazamakuru bya kiliziya birimo na ICK News bakareba uko bikora.

Ati: “Inama nabagira ni ukujya basura ibyo bitangazamakuru, bakaganira n’ababikoraho, bakabigiraho kugira ngo nibagera mu mwuga nyirizina bazasange batarasigaye.”

Mgr Ntivuguruzwa agirana inama n’Abayobozi b’Ibinyamakuru bya Kiliziya ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, ku Ruyenzi

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yaboneyeho no gusaba abize muri ICK mbere, ubu bakora ku bitangazamakuru bya Kiliziya ari byiza kujya basura barumuna babo ku ishuri bakababwira uko bagomba kwitwara.

Ati: ” Ni byiza ko muganira nabarumuna banyu, mukabasaba kubasura mukababwira inzira bagomba kunyuramo, mukabaha n’ubuhamya.”

Uretse ibyo kandi, Musenyeri yavuze ko kugira ngo ube umunyamakuru wa kiliziya mwiza ugomba kuba warakuriye mu kwemera kwa Kiliziya.

Ati: “Ugomba kuba warakuriye muri uko kwemera, ukamenya Ivanjili, ugasobanukirwa Kiliziya, ukiga amasomo yawe ariko ukanamenya uko ubana n’lmana mu kwemera kwa Gikirisitu kugira ngo uzashobore kuba intumwa y’amahoro, ineza n’ituze muri iyi si irimo imiyaga n’imihengeri.”

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibitangazamakuru n’ibinyamakuru bine aribyo Kinyamateka, Radiyo Mariya Rwanda, Pacis Tv na ICK News yashinzwe na ICK mu 2022.

Abayobozi n’Abanyamakuru b’Ibinyamakuru bya Kiliziya bari kumwe na Mgr Balthazar Ntivuguruzwa