
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku bufatanye n’Urwego rw’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda (Rwanda NGOs Forum), cyatanze ubukangurambaga bwihariye ku banyeshuri bo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, bugamije kubigisha uko bakwirinda kurumwa n’imbwa n’ibisazi bituruka kukurumwa nazo, uko bitwara igihe bibaye, ndetse no gukangurira imiryango yabo gufata ingamba zo kubyirinda.
Ubu bukangurambaga bwabaye tariki ya 26 bwabereye ku kigo cy’amashuri cya G.S Gasetsa TSS, aho abanyeshuri bahawe ubumenyi ku bimenyetso by’imbwa ishobora kuba irwaye ibisazi, n’uburyo bakwirinda kuyegera mu bihe bishobora guteza ibyago.
Abanyeshuri bagaragaje ko bungutse ubumenyi bushya buzabafasha kurengera ubuzima bwabo badasize n’ubw’abandi.
Benimana Queveline, wiga muri iki kigo, yagize ati: “Mbere, wahuraga n’imbwa ugahita wirukanka cyangwa ugatera induru. Ubu bamaze kutwigisha ibimenyetso by’imbwa ishobora kuba yasaze n’uburyo twayirinda.”
Ni mu gihe abandi banyeshuri na bo bavuze ko mbere bari bazi bike ku mbwa, ariko ubu basobanukiwe neza ko nubwo ari itungo ririnda umutekano w’urugo, rikwiye kwitabwaho no kwitonderwa.
Umuganga w’amatungo mu muryango uharanira ubuzima bwiza bw’amatungo ‘Welfare for Animals Guild Rwanda’, Nzabamwita Emmanuel, yasobanuye ko ibisazi by’imbwa ari indwara ifata ubwonko bw’inyamaswa n’ubwabantu, ikaba ikwirakwizwa ahanini n’imbwa irwaye iyo nwara iyo irumye umuntu cyangwa iri tungo. Yibukije abanyeshuri n’abaturage kwirinda kwegera imbwa mu bihe byihariye, nko mu gihe irimo kurya, isinziriye, cyangwa iri kumwe n’ibibwana byayo.
Ati:“Abantu benshi bakunze kurumwa n’imbwa bitungiyemu ngo zabo. Ni ngombwa kumenya igihe cyo kwegera imbwa n’igihe cyo kuyigendera kure, kugira ngo twirinde ibyago byo kurumwa nazo.”
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, yagaragaje uko imibare y’amatungo ihagaze muri aka karere. Yavuze ko Akarere ka Ngoma kabaruramo imbwa 948 n’injangwe 374, kandi ko uwo mubare ugenda wiyongera kubera ko zibwagura umunsi ku wundi.
Yakomeje asaba abana n’abaturage muri rusange kumenya ko nubwo imbwa zororwa mu ngo, zigomba kwitabwaho no kwitonderwa, birinda kuzisakuriza no kuzegera mu bihe bishobora guteza ibyago, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Abanyeshuri ba GS Gasetsa TSS bakanguriwe kwirinda indwara y’ibisazi by’imbwa
Umwanditsi: Yadufashije Marie Rose