Ibitangazamakuru bya Kiliziya bigiye kongererwa imbaraga

Musenyeri Ntivuguruzwa yabwiye abayobozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bya Kiliziya ko bigiye gufashwa gukora neza

Mu rwego rwo kunoza ubutumwa bwa Komisiyo y’Itumanaho rya kiliziya, Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashyizeho ituro ryihariye rizajya rifasha iyi komisiyo n’ibitangazamakuru Gatolika kubona uburyo bwo gukora neza ubutumwa bwabyo.

Ibi byagarutsweho n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kiliziya, Nyiricyubahiro Musenyeyi Balthazar Ntivuguruzwa mu nama yagiranye n’abanyamakuru ba Kiliziya ku wa 26 Mutarama 2026.

Iri turo rikaba ryarashyizwe ku cyumweru gikurikira tariki ya karindwi Ugushyingo buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2026, icyo cyumweru kizaba ku itariki ya 8 Ugushyingo. 

Musenyeri Ntivuguruzwa yabwiye abakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya ko icyo Abepiskopi bifuza ari uko bakora umurimo wabo kinyamwuga.

Yagize ati: “Kiliziya ihamagarira abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho Gatolika kuba abubatsi b’amahoro, bashyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane aho gushyira imbere impaka za ngo turwane n’amagambo akomeretsa, nk’uko Papa Leo wa XIV abiduhamagarira.”

Yakomeje agira ati: “Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zikunda gushishikazwa n’ibyibanda ku marangamutima. Ariko gukora ku mitima y’abantu, ntabwo bivuze kuyikinisha. Itangazamakuru Gatolika rigomba gukomera ku nshingano zo kwigisha, guhugura no kubaka.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe n’abapadiri bayobora ibinyamakuru bya Kiliziya

Mu izina ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yabwiye abanyamakuru ba Kiliziya ko biteguye kubafasha, yaba mu buryo bw’ubushobozi no mu buryo bwo kubahugura ariko bakanoza ibyo bakora.

Ati: “Muri iyi isi irimo amakuru y’ibinyoma, kuyobya rubanda, n’imvugo zicamo abantu ibice, ibitangazamakuru Gatolika bigomba kuba ahantu hizewe, harangwa n’ubunyamwuga n’ubushishozi.”

Agaruka ku cyo Kiliziya yiteze ku itangazamakuru ryayo, Musenyeri Balthazar yavuze ko hakenewe abanyamakuru bafite ubumenyi kuri Kiliziya no kunyigisho zayo. Yavuze kandi ko hakenewe abanyamakuru bakoresha neza ikinyarwanda kinoze, bitewe n’uko bakurikirwa n’abumva ikinyarwanda benshi.

Yagize ati: “Ibihe bigenda bihinduka, ariko icyo Kiliziya yiteze ku bitangazamakuru Gatolika ni ugukomeza kuba indahemuka ku nshingano yabyo nyamukuru, ariyo gukorera mukuri, kwamamaza Ivanjili no kubaka ubumwe mu bantu.”

Musenyeri yakomeje ahamagarira abanyamakuru ba Kiliziya kuba abahamya b’amizero no kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Ati: “Binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, muhamagariwe guha ijwi abatarigira cyangwa abaryambuwe, kurengera icyubahiro n’agaciro bya muntu, guteza imbere icyiza rusange no kwamamaza indangagaciro dukesha inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Yongeyeho ati: “Turishimira ko komisiyo ishinzwe itumanaho yagizwe imwe muri za komisiyo  12 zayo nyuma yo kuzivugurura. Kandi iyo komisiyo ikaba yarakomeje kugira inyito yayo n’umwimerere wayo.

Abepiskopi gatolika kandi basabye komisiyo y’itumanaho kuzagira uruhare rugaragara mu Ihuriro gatolika ry’Itangazamakuru ku rwego rw’isi riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 3 kugeza kuya 8 Kanama 2026.

Aha Musenyeri yagize ati:” Ni umugisha twagize nka Kiliziya y’u Rwanda, ni ikizere twagiriwe nk’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho hano mu Rwanda, ariko ni n’inshingano ikomeye. Tugomba rero kubitegura neza kugira ngo iri huriro rizagire icyo ridusigira.

Kugeza ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibinyamakuru bine aribyo Kinyamateka, Radiyo Mariya Rwanda, Pacis TV na ICK News.