Abahinzi bakorera mu gishanga cya Ntende, mu Karere ka Gatsibo, bakanguriwe kwirinda indwara ya Bilharziose, birinda kwituma ku gasozi no mu mazi, biri mu byongera ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Ni ubukangurambaga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta, (Rwanda NGOs Forum). Bugamije kwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda n’udusimba duto tuba mu mazi n’ibishanga.
Mu bishanga byinshi, haracyagaragara ikibazo cy’ibura ry’ubwiherero, bigatuma bamwe mu bahinzi biherera ku gasozi cyangwa mu mazi igihe bari mu buhinzi bwabo. Ni muri urwo rwego koperative ya Ntende, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, yegereye abaturage bakorera muri iki gishanga, ibakangurira gufata ingamba zo kwirinda indwara zishobora kubibasira.
Karemera Augustin, umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga, yasobanuye uko iyi ndwara bashobora kuyandura mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati: “Bilharziose tuyandurira mu gishanga. Iyo umuntu ufite iyi ndwara yitumye ku gasozi cyangwa mu mazi, amagi y’udukoko twayiteye ajyana n’umwanda, akagera mu mu mazi. Aho ni ho two twororokera, tukinjira mu mubiri w’umuntu uje guhinga, kuvoma cyangwa kuhamesera, maze akayandura.”
Karemera yanagaragaje ko mbere y’uko begerezwa ubwiherero, bahuraga n’imbogamizi zikomeye zo kubona aho biherera. Ati: “Mbere y’uko tugira ubwiherero hafi, twajyaga twituma mu baturage, tukajya gusaba kwifashisha ubwiherero bw’ingo zitwegereye.”
Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara kandi, abahinzi basabwa kwambara ibikoresho byabugenewe birinda umubiri, birimo bote n’uturinda intoki. Icyakora, bamwe bavuga ko bitaborohera kwigurira ibyo bikoresho.
Mukampazimaka Goudance, na we ukorera muri iki gishanga, avuga ko iyo myambaro itarimenyerewe mu bakora ubu buhinzi.
Ati: “Guhinga mu gishanga wambaye bote biragorana, cyane ahantu hatarengerwa n’amazi. Tumaze imyaka igera kuri 20 duhinga, Leta ikaduha ibinini byo kunywa mu mezi atandatu, kandi nta kibazo gikomeye tubona.”
Nubwo bagaragaza izo mbogamizi, aba bahinzi bemeza ko kwegerezwa ubwiherero byabagiriye akamaro kanini, haba mu isuku yabo bwite no mu gutuma bakorera ahantu hasukuye.
Bagize bati: “Byadufashije kugira isuku mu ntoki nyuma yo kwituma. No mu buzima busanzwe, ubwiherero budufasha gukemura ikibazo cy’umubiri mu buryo bwiza kandi busukuye.”
Umuhuzabikorwa mu isuku n’isukura mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Nathan Hitiyaremye, yasobanuye ko indwara ya Bilhariziyoze ikwirakwira binyuze mu dukoko duto tuba mu mazi, twinjira mu mubiri w’umuntu iyo ayagiyemo atambaye ibikoresho bimurinda.

Nathan Hitiyaremye
Yakomeje ashimangira ko uburyo bwizewe bwo kwirinda iyi ndwara ari ukwambara imyambaro ikingira umubiri wose igihe cyose umuntu agiye mu gishanga, gufata ibinini bitangwa mu bihe byabugenewe, no gukoresha ubwiherero aho gkwherera mu mazi cyangwa ku gasozi.
Kugeza ubu, indwara ya Bilhariziyoze ihitana abantu barenga ibihumbi magana abiri buri mwaka ku isi hose. Muri Afurika, iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihangayikishije cyane, nyuma ya Malariya.
Umwanditsi: Uwamahirwe Henriette
