Abantu bane bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi barenga 30 bakomerekeye mu myigaragambyo yabereye muri Kenya yamaganaga izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi, ryatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, yateje ihagarara ry’ibikorwa by’ubwikorezi rusange mu mijyi itandukanye yo muri Kenya, nyuma y’uko abatwara abagenzi n’abakora mu rwego rw’ubwikorezi bahamagariye abaturage guhagarika akazi.
Mu cyumweru gishize, Leta ya Kenya yatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse, harimo n’izamuka rya 23.5% ku giciro cya mazutu. Icyo cyemezo cyarakaje abaturage benshi bavuga ko ubuzima burushaho guhenda.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wa Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko “udutsiko tw’abagizi ba nabi” twashishikarijwe kwibasira imitungo ya Leta n’iy’abaturage ku giti cyabo.
Yabwiye abanyamakuru ko Polisi yataye muri yombi abantu 348 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’imvururu n’ubugizi bwa nabi byabaye muri iyo myigaragambyo.
Kenya iri mu bihugu byinshi bya Afurika bishingira ku gutumiza peteroli mu bihugu byo mu Karere ka Golfe. Icyakora, gufungwa kw’Inyanja ya Hormuz na Iran, inyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, byagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli muri icyo gihugu.
Umwanditsi: Ushindi Paul
