Umujyi wa Nairobi muri Kenya uri mu gihirahiro kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, nyuma y’imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro bya lisansi, ibintu byahungabanije ibikorwa byinshi birimo ubwikorezi n’uburezi.
Imihanda myinshi yo muri uyu mujyi yafunzwe n’amabuye n’ibyo abigaragambya bari gutwikiramo, bagaragaza kutishimira ubuzima bukomeje guhenda. Hari n’ahandi mu mihanda hahinduwe ibibuga by’umupira by’igihe gito, aho bamwe mu bigaragambya bakinaga umupira.
Iyi myigaragambyo yahungabanije cyane serivisi z’ingendo mu bice bitandukanye bya Nairobi, bituma urujya n’uruza rugorana ndetse hari imihanda n’inzira bitari kunyurwamo. Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bigaragambya bangije ibinyabiziga.
Kubera impungenge z’umutekano, amashuri menshi yahisemo guhagarika amasomo. Ababyeyi benshi bavuze ko bahawe ubutumwa bugufi n’amashuri y’abana babo bubasaba kutabohereza ku ishuri.
Umuyobozi umwe w’ishuri ryigenga, yabwiye ikinyamakuru Wananchi ko icyemezo cyo guhagarika amasomo cyafashwe hagamijwe kurinda abanyeshuri, nyuma y’ihungabana rikomeye ryabaye muri serivisi z’ubwikorezi.
Vincent Kamau, umubyeyi ufite abana biga mu ishuri ryigenga riherereye muri Embakasi, yavuze ko atashoboye kohereza abana be ku ishuri nyuma yo kubwirwa ko bisi y’ishuri itari gukora kubera imyigaragambyo.
Undi mubyeyi witwa James Kiragu yavuze ko atari gushyira ubuzima bw’umukobwa we w’imyaka itanu mu kaga amwohereza ku ishuri muri ibi bihe by’imvururu.
Ati: “Ndashimira ishuri kuba ryafashe icyemezo cyo kurinda abanaa, kuko imihanda ishobora kuba itizewe muri ibi bihe by’imyigaragambyo.”
Ni mugihe, ababyeyi bamwe bari bohereje abana babo ku ishuri mu gitondo, basabwe kongera kubatahana kubera impungenge z’umutekano.
Victor Musyoka, umwe mu bashoferi ba bisi zitwara abanyeshuri, yavuze ko abashoferi benshi batinyaga kugwa mu myigaragambyo.
Ati: “Abashoferi benshi batinyaga kwisanga hagati y’abigaragambya.”
Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri ya leta ariko bakoresha imodoka zitwara abanyeshuri z’abikorera, na bo ntiboherereje abana babo ku ishuri nyuma y’aho abatwara abantu bahagaritse gukoresha ibinyabiziga byabo bavuga ko umutekano utizewe.
Ku wa 18 Mata 2026, uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yahaye Perezida William Ruto igihe cy’iminsi irindwi ngo agabanye ibiciro bya lisansi, anamuburira ko natabyubahiriza hazakurikiraho imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose binyuze muri Operasiyo yiswe “Fagia” nkuko ikinyamakuru Citizen cyabitangaje.
Ku wa 14 Mata ni bwo u Rwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya, (EPRA), rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu aho litiro ya lisansi kuri ubu iri kugura 206,97 KSh (arenga 2,351 Frw), naho mazutu ikaba iri kugura 206,84 KSh (arenga 2,349Frw).
Umwanditsi: Paul Ushindi
