Perezida Kagame na Samia Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki 19 Gicurasi 2026, yakiriye Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu biganiro byihariye byabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Samia Suluhu Hassan ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku guhanga udushya mu gukoresha ingufu za nucléaire, izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA2026).

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania, cyane cyane mu nzego z’iterambere zirimo ingufu n’ibikorwa remezo.

Ku ruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan bayoboye isinywa ry’Amasezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania agamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ingufu.

Aya masezerano agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gukorana mu guteza imbere ingufu zizewe kandi zirambye, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Umwanditsi: Paul Ishindi