Urubyiruko rwa ICK na HAIP rwakanguriwe guharanira kwibohora kwa Afurika

Mu rwego rwo kwitegura Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, umuryango wa Panafrican Movement (PAM) ishami rya Muhanga wakoze ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kumenya no guharanira indangagaciro za Panafricanisme.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umukino wa gishuti wahuje Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Hanika Anglican Integrated Polytechnique (HAIP), wabereye kuri Stade ya Muhanga. Wari ugamije guhuza urubyiruko no kurushishikariza gusabana no gusangira ibitekerezo ku hazaza h’umugabane wa Afurika.

Abanyeshuri bo muri ICK na HAIP bahawe ibiganiro bibasobanurira amateka y’umugabane wa Afurika, indangagaciro zo kuwukunda no kuwuteza imbere, ndetse n’inshingano z’urubyiruko mu guharanira iterambere rirambye.

Umuyobozi wa PAM mu Karere ka Muhanga, Theobard Shyaka, yavuze ko intego nyamukuru y’uyu muryango ari uguharanira kwibohora kuzuye kw’umunyafurika, haba mu mitekerereze, mu bukungu no mu miyoborere. Yagaragaje ko bahisemo kwegera urubyiruko rw’amashuri kuko ari rwo mbaraga z’uyu munsi n’ejo hazaza.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite inshingano zo gukunda no gukorera umugabane wacu kuko ari rwo mbaraga zawo z’uyu munsi n’ejo hazaza. Rukwiye gufata iya mbere mu kuwuteza imbere.”

Honorable Nyirabega Etari, Umugenzuzi Mukuru muri PAM, yashimangiye ko uyu muryango ukwiye kugera mu nzego zose, kuva mu mashuri kugera mu mirenge no mu midugudu, hagamijwe gukangurira Abanyafurika kwigira no kwirinda kugendera ku mfashanyo zidindiza iterambere.

Yagize ati: “Intego ni uko Afurika yibohora ku buryo burambye. Abantu bose kuva mu mashuri kugeza mu nzego za Leta bagomba kumva ko batagomba gutega amaboko, ahubwo bagomba kwigira nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”

Papias Irambona, uhagarariye club ya PAM muri ICK, yahamagariye bagenzi be kurushaho kwitabira uyu muryango, ashimangira ko ubumwe ari bwo buryo bwonyine bwo guhangana n’ibibazo birimo n’ubukoloni bushya bushobora kwitwaza imfashanyo.

Nyuma y’ibiganiro n’ubukangurambaga, amakipe y’umupira w’amaguru y’ibigo byombi yakinnye umukino wa gishuti warangiye ICK itsinze HAIP ibitego 3 kuri 1. Uyu mukino wari ugamije gushimangira ubumwe n’ubusabane nk’inzira yo kubaka Afurika ihamye.

Iki gikorwa cyasize urubyiruko rwa ICK, HAIP n’urwo mu Karere ka Muhanga muri rusange rwungutse ubumenyi ku mateka ya Afurika, ku cyerekezo 2063 ndetse no ku kamaro k’ubumwe binyuze muri gahunda ya Africa United, hagamijwe kubaka umugabane wigenga kandi ushoboye guhangana ku rwego mpuzamahanga.