Kigali: Ishya yatangiye guhugura no gutinyura abakobwa biga itangazamakuru

Abakobwa biga itangazamakuru bateraniye i Kigali mu mahugurwa yateguwe na Ishya Media Ltd

Guhera ku wa Mbere, tariki ya 26 kugeza ku wa 28 Mutarama 2026, mu Mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa agenewe abakobwa biga itangazamakuru, agamije kubongerera ubumenyi no kubafasha kwitinyuka mu mwuga w’itangazamakuru rikora kinyamwuga. Aya mahugurwa yateguwe na Ishya Media Ltd ku bufatanye na Fojo Media Institute.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 20 baturutse mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Mount Kigali University (MKU) na East Africa University Rwanda (EAUR). Abayitabiriye bose ni abanyamuryango ba ‘Gender Clubs’zo muri kaminuza zabo.

Usibye kongerera abanyeshuri ubumenyi cyane cyane mu itangazamakuru risesengura, aya mahugurwa anagamije guteza imbere ihame ry’uburinganire no gufasha abakobwa biga itangazamakuru kugira uruhare mu guhindura imyumvire n’imikorere y’igitsina gore muri uyu mwuga.

Abanyeshuri bitabiriye bagaragaje ko bishimiye amahirwe bahawe yo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye.

Irasubiza Chancerine, umunyeshuri wiga itangazamakuru muri ICK, yavuze ko yishimiye cyane kuba mu bitabiriye aya mahugurwa.

Yagize ati: “Ubusanzwe najyaga mu mahugurwa arimo abagabo benshi, ariko kuri iyi nshuro twari abakobwa gusa. Gushyira hamwe byadufashije kwiga no kunguka byinshi.”

Yakomeje avuga ko azasangiza bagenzi babo ibyo bize kugira ngo nabo bongere ubumenyi.

Niyogisubizo Comfiance, wiga muri EAUR, na we yavuze ko aya mahugurwa yamubereye meza cyane.

Yagize ati: “Uyu munsi nungutse ubumenyi bushya n’inshuti nshya, ndetse nahuye n’abantu nakundaga kubona kuri televiziyo. Ikintu gikomeye batwigishije ni uko twebwe nk’abakobwa biga itangazamakuru dukwiye kwigirira icyizere no gutinyuka.”

Niyogisubizo Comfiance, umunyeshuri wiga itangazamakuru muri EAUR

Yongeyeho ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yize no kwigirira icyizere muri uyu mwuga.

Ndayisenga Soleil, umunyeshuri wiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yamuhaye ubumenyi bufatika kandi bukenewe mu mwuga.

Ati: “Ibyo twize uyu munsi ni ingenzi cyane, by’umwihariko mu gusesengura inkuru no kwerekana uburinganire mu itangazamakuru. Ni ubumenyi niteguye gushyira mu bikorwa mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Naho Ibyukuri Deborah, wiga itangazamakuru muri EAUR, yagaragaje ko amahugurwa arenze uko yari ayiteze. ati: “Twese twishimye kandi twisanzuye. Twahuye n’abantu dufana, kandi n’ubwo twatekereza ko batinyitse ariko byari byiza kurusha uko twabitekerezaga. Badusangije byinshi mu mwuga wabo kandi natwe tuzabikurikiza.”

Umuyobozi Mukuru wa Ishya Media Ltd, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, yavuze ko bashimishwa no gufasha abakobwa biga itangazamakuru kuko bakiri bake muri uyu mwuga ugereranyije n’abahungu.

Yagize ati: “Turashaka ko abakobwa bongera ubumenyi bakiri mu mashuri, bakigirira icyizere, bakazaba abanyamwuga bashoboye gukora ibyiza birenze ibyo twebwe twakoze.”

Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azajya aba iminsi runaka buri kwezi mu gihe kingana n’amezi atandatu, nyuma hakazatoranywa abazajya bakora bakanatunganya ikiganiro gishya cyizitwa ‘Ishya for Juniors’.

Iyi gahunda y’amahugurwa yatangiye ku wa Mbere izajya yitabirwa n’abanyeshuri batanu kuri buri kaminuza. Nyuma y’amahugurwa hazatoranywa umunyeshuri muri buri kaminuza kugira ngo aribo bazajya bakora icyo kiganiro gishya.

Umwanditsi: Munezero Nicole