Impanuka y’indege, Igitero cy’u Burusiya- bimwe mu byaranze Umunsi mukuru wa Noheli

Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, impanuka y’indege yabereye muri Kazakisitani, igitero cy’u Burusiya, imyigaragambyo muri Syria biri mu byawuranze hirya no hino ku isi.

Muri Ukraine, u Burusiya bwaraye bugabye igitero gikomeye muri Ukraine mu gihe hari hitezwe agahenge k’iminsi mikuru.

Perezida wa Ukraine Vlodimir Zelensky yagereranyije iki gitero nko kubura ubumuntu aho yagize ati “Putin yahisemo gutera ibitero bye kuri Noheli. Misile zirenga 70, zirimo misile zo mu bwoko bwa ‘ballistique’, hamwe na drone zirenga 100. Intego ye yari ugufata sisiteme yacu y’ingufu.”

Ukraine, mu Mujyi wa Kharkiv bahimbaje Noheli mbere yo kugabwaho igitero n’u Burusiya

Ukraine kandi mu myaka ibiri ishize isigaye ihimbaza umunsi mukuru wa Noheli ku wa 25 Ukuboza aho kuba tariki ya 7 Mutarama isanzwe yizihirizwaho Noheli n’abo mu idini ry’Aba-Orthodox, idini rifite abayoboke benshi mu bihugu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.”

https://ickjournalism.com/mu-mafoto-umunsi-mukuru-wa-noheli-hirya-no-hino-ku-isi/

Ku rundi ruhande, intambara ibera muri Gaza, nayo nta kimenyetso cyerekena ko yenda kurangira vuba.

Mu mujyi Yezu yavukiyemo, i Betelehemu, ibirori mu baturage ba Palesitine byaracecetse. Kuva intambara yo muri Gaza yatangira, Betelehemu yakuyeho igiti cya Noheli ndetse n’imitako isanzwe ikurura imbaga ya ba mukerarugendo.

Umuyobozi w’i Betelehemu Anton Salman yabwiye AFP ati: “Uyu mwaka twagabanyije ibirori n’ amasengesho.”

Kugeza ubu, Umujyi wa Bethelehemu uri mu Maboko ya Isiraheli n’ubwo hahoze ari mu gace ka Palesitine

Mu butumwa Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yagejeje ku Bakirisitu ku isi hose, yabashimiye kuba barashyigikiye urugamba rwa Isiraheli rwo kurwanya “imbaraga z’ikibi”

Izi ntambara z’urudaca zikomeje nizo zatumye mu butumwa ‘Urbi et Orbi’ ageza ku batuye isi ku munsi mukuru wa Noheli ya buri mwaka, Papa Fransisiko yongera guhamagarira Abakirisitu gutekereza “ku ntambara, abana bitwaza imbunda n’ ibisasu ku mashuri cyangwa mu bitaro”

I Damasiko mu murwa mukuru wa Syria, abantu babarirwa mu magana bagiye mu mihanda mu turere turimo abakrisitu i Damasiko bigaragambyaga kubera ko hatwitswe igiti cya Noheli mu mujyi wa Siriya. Ni nyuma y’ibyumweru birenga bibiri nyuma y’inyeshyamba ziyobowe n’abayisilamu birukanye perezida Bashar al-Assad ku butegetsi.

Abakirisitu muri Syria biraye mu mihanda y’i Damasiko kubera ko hatwitswe igiti cya Noheli

Umwe mu bigaragambyaga yagize ati “Niba tutemerewe kubaho mu myizerere yacu ya gikirisitu mu gihugu cyacu, nk’uko byari bisanzwe, ntituzaba hano.”

Uretse ibyo kandi, mu gihugu cya Kazakisitani habereye impanuka y’indege. Iyi ndege ya Azaribayijan yari itwaye abantu 67 bava Baku berekeza mu murwa mukuru wa Chechen Grozny yaguye mu burengerazuba bwa Kazakisitani. Abayobozi bavuga ko 38 bahitanywe n’iyi mpanuka.

Mu Budage, Noheli na yo ntiyahimbajwe neza uko bikwiye nyuma y’igitero cyagabwe ku isoko, bituma Perezida Frank-Walter Steinmeier atanga ubutumwa bw’ihumure.

Perezida Frank-Walter ati “Urwango n’urugomo ntibigomba kugira ijambo rya nyuma.”

Muri Buenos Aires, ifunguro rya Noheli ku batagira aho baba ryagaburiwe abantu bagera ku bihumbi bitatu mu gihe abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Argentine bakomeje kwibasirwa n’ubukene.

I Paris mu Bufaransa, abakrisitu bakoraniye kuri Katedrali ya Notre Dame mu Misa ya Noheri nyuma yo kuyivugurura kubera inkongi y’umuriro yari yarayibasiye muri 2019.

Mu butumwa bwe bw’iminsi mikuru, Umwami w’u Bwongereza, Charles III yasabye ko isi irangwa n’amahoro
Florida muri USA bahimbaje Noheli

Amafoto: AFP

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads