U Rwanda na Amerika bari mu biganiro byo kongera ubufatanye mu by’isanzure

U Rwanda rwatangaje ko rushaka kongera ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubushakashatsi bwo mu isanzure, guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge n’imyaka 64 y’umubano wa dipolomasi n’u Rwanda.

Ibi  birori byateguwe na Ambasade ya Amerika bibera  i Kigali ku wa 4 Kamena 2026 , byitabirwa n’abayobozi mu nzego za leta, abadipolomate, abikorera n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, aho bagarutse  ku ntambwe umubano w’u Rwanda na Amerika umaze gutera n’amahirwe ari mu nzego z’ikoranabuhanga no guhanga udushya

Mu ijamo rye, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza gushaka uburyo bufatika bwo gukorana n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  gishinzwe Ubushakashatsi bwo mu Isangure (NASA) ndetse n’ibihugu biri mu masezerano ya Artemis Accords, agamije ubufatanye mu bushakashatsi bwo ku kwezi no mu bindi bikorwa by’isanzure.

Yagize ati “U Rwanda, nk’umunyamuryango wa Artemis Accords,  amasezerano mpuzamahanga agamije gushyiraho amahame n’amategeko agenga ubufatanye mu bushakashatsi bwo mu isanzure, rwifuza gukorana bya hafi na NASA n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubumenyi, ubushobozi bw’abahanga n’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ikoranabuhanga,”

Yongeyeho ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gishingiye ku bukungu bw’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho aho yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu rwego rw’isanzure.

Ati” Ku wa Gatatu, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itumanaho rya satelite cyahawe icyemezo cya Tier 3 na World Teleport Association, kikaba icya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyageze kuri uru rwego.’’

Nduhungirehe yakomeje avuga  ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu by’isanzure bugize igice cy’umubano mugari w’ibihugu byombi agaragaza ko hashyizweho Rwanda–US Strategic Bilateral Dialogue, yaguye ubufatanye mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, umutekano, uburezi, ikoranabuhanga n’ishoramari.

“Mu myaka icumi ishize, umubano wacu wagiye wiyubaka ugera ku rwego rw’ubufatanye bwa ‘strategy’ bushingiye ku nyungu duhuriyeho n’iterambere ry’abaturage bacu,”

Si ibyo gusa, kuko Nduhungirehe yanavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bukomeje kwaguka mu mabuye y’agaciro, ingufu za kirimbuzi mu mahoro n’ikoranabuhanga, ndetse n’ishoramari n’ubucuruzi bikomeje kwiyongera, bikazana amahirwe mashya.

 “Ibi bifungura amahirwe mashya mu bijyanye n’ingufu, kwimakaza ikoranabuhanga no kongera ubumenyi bw’abakozi bacu,”

Uhagarariye Ambasade ya Amerika i Kigali, John Armiger, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bufatanye bugamije amahoro n’iterambere.

Ati “Dufite ubufatanye bushingiye ku mahoro n’iterambere. Turimo kureba amahirwe mashya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga rigezweho,”

Yongeyeho ko Amerika izakomeza gushyigikira u Rwanda mu ntego zarwo z’iterambere binyuze mu bufatanye mu bukungu, ikoranabuhanga n’imikoranire y’abaturage b’ibihugu byombi.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo kigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rutera mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure.