Huye: Hatashywe sitasiyo y’ikorabuhanga ifata ibipimo by’ikirere ku butumburuke bwa kilometero 40

Mu rwego rwo gukomeza kunoza uburyo bwo gukusanya no gutanga amakuru y’iteganyagihe yizewe, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo yatashye ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’ikorabuhanga ryikoresha ifata ibipimo by’ikirere (Automatic Upper-Air Station), yubatswe mu Karere ka Huye ku gaciro gasaga miliyari eshanu z’amafaranga.

Iyi sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026 mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Karubanda, ikaba yubatswe binyuze muri gahunda ya SOFF (Systematic Observations Financing Facility), igamije gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kunoza ikusanywa n’isesengurwa ry’amakuru y’iteganyagihe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Védaste Iyakaremye, yavuze ko iyi sitasiyo ari intambwe ikomeye mu rwego rw’iteganyagihe kuko ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ku butumburuke bwa kilometero 40, mu gihe sitasiyo zisanzwe zikoreshwa mu gihugu zageraga kuri metero 10 gusa.

Yasobanuye ko iyi sitasiyo ifata ibipimo birimo ubushyuhe, ubuhehere bw’umwuka, umuvuduko n’icyerekezo cy’umuyaga, ndetse n’ingano y’amazi ari mu bicu, ibintu bifasha mu guteganya neza imiterere y’ikirere.

Ati: “Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwo kugera kuri kilometero 40 z’ubutumburuke no gukusanya amakuru mu murambararo wa kilometero 500 uvuye aho iherereye. Ibi bituma amakuru itanga atagirira akamaro u Rwanda gusa, ahubwo akifashishwa n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Dr. Iyakaremye yongeyeho ko amakuru ava muri iyi sitasiyo azafasha kongera ubwizerwe bw’iteganyagihe ritangwa mu Rwanda, kuko azahuzwa n’andi makuru aturuka ku zindi sitasiyo zisanzwe zikorera mu gihugu.

Yagaragaje kandi ko aya makuru azaba ingenzi mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, aho azifashishwa n’abakora ibikorwa by’indege mu gusobanukirwa neza imiterere y’ikirere ku butumburuke indege zinyuramo ndetse no hejuru yabwo.

Ibipimo by’iyi sitasiyo bifatwa inshuro ebyiri ku munsi, Saa Munani z’amanywa na Saa Munani z’ijoro, ku gihe kimwe n’ibindi bipimo bifatwa hirya no hino ku Isi. Ubu buryo butuma amakuru ahuzwa akifashishwa mu gutanga ishusho rusange y’imiterere y’ikirere ku rwego rw’Isi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko kuba iyi sitasiyo yarubatswe mu Rwanda ari amahirwe akomeye ariko anajyana n’inshingano zo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze gutanga umusaruro ku Rwanda no ku karere ruherereyemo.

Yagize ati: “Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite inshingano zo kuyitaho no kuyibyaza umusaruro. Ntabwo izafasha u Rwanda gusa, ahubwo izatanga amakuru y’ingenzi azifashishwa n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.”

Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri nk’iyi ku mugabane wa Afurika nyuma y’iyubatswe muri Moroc.

Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi, kunoza igenamigambi ry’iterambere, gufasha urwego rw’ubuhinzi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’ikirere ndetse no gufasha ibihugu byo mu karere kubona amakuru y’iteganyagihe yihuse kandi yizewe.

Kubaka iyi sitasiyo bishimangira umuhate w’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’amakuru yizewe.